English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Cinema:Filime UMUTABAZI y’uruhererekane igamije kwamagana ubusambanyi yatangiye gusohoka



Yanditswe na Musangamfura L Christian

Filime yiswe UMUTABAZI yakinwe n’urubyiriko rwiganjemo abiga muri za kaminuza igamije gushishikariza aurubyiruko kwirinda ubusambanyi yatangiye gusohoka kuri murandasi.

Iyi  Filime nyarwanda ngo igamije gutanga ubutumwa ku rubyiruko,cyane cyane ku kwirinda ubusambanyi bwateye mu rubyiruko, kwirinda Guhemukirana mu rukundo, gutegura ejo hazaza habo neza ndetse no kubamenyesha ukuri kubibera mwisi dutuyemo , kugirango bamenye uko bitwara.

Mu kiganiro n’umuyobozi akaba ari nawe wanditse iyi filime  Ishimwe Rubonezangabo  Dieudonne bakunze kwira  Avi Brown ari naryo zina akoresha muri iyi filimi yemeje ko filimi UMUTABAZI izajya ica kuri YouTube channel Yitwa Brown Magazine.

Ishimwe Rubonezangabo  Dieudonne ( Avi Brown) Wanditse iyi Film akaba Anakinamo Yitwa Avi Brown yatangaje ko iyi film uburyo yanditse iri ku rwego rwo hejuru , akaba yizeye ko izakundwa cyane bityo intego bafite zo gutabara urubyiruko zikaba zigezweho.

Yadutangarije  kandi ko iyi film UMUTABAZI ifite byinshi ije kongera muruganda rwa filimi mu Rwanda; harimo cyane cyane kuzamura impano nshyashya z’abakinnyi ba Film.

 

Film Umutabazi Yitezweho kugaragaza isura nyayo yuko muri iyi minsi uribyiruko rwijanditse mu ngeso mbi z’ubusambamyi, ikoreshwa ni curaza ry’ibiyobya bwenge, ubusinzi ,gushaka gukira batavunitse, gupfusha ubusa igihe n'amahirwe bafite, Gutwarwa cyane na social media, kutubaha ababyeyi ,Nibindi bintu byinshi urubyiruko rukora mu buryo bwo kwishimisha ariko bataziko bizagira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo bw’ejo hazaza. Kurubu agace kambere(Episode 1) ka Film UMUTABAZI kamaze kujya hanze .



Izindi nkuru wasoma

Kigali: Ubusambanyi ku karubanda, urugomo n’ibindi ni byo bibera ahazwi nko ku Isi ya 9.

Amavubi arikwitegura ingwe za Benin yatangiye gukora imyitozo ikarishye.

Imirwano yongeye kubura muri DRC mu gihe ibiganiro bigamije amahoro byakomeje muri Angola

Paris:Amahirwe ku Banyarwandakazi bitabiye imikino Olempike yatangiye kuyoyoka

Abasirikare ba Afurika y'Epfo bagizwe abere ku cyaha cy'ubusambanyi



Author: Musangamfura L Christian Published: 2019-12-14 02:08:39 CAT
Yasuwe: 605


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
CinemaFilime-UMUTABAZI--yuruhererekane-igamije-kwamagana-ubusambanyi-yatangiye-gusohoka.php