English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Clarisse Karasira yakoze indirimbo igarurira icyizere abihebye no komora ibikomere ku mitima-Video


Ijambonews. 2020-04-16 07:20:12

Clarisse Karasira umuhanzikazi umaze kubaka izina muruhando rw'umuziki nyarwanda mu gihe gito amaze mu muziki, gusa indirimbo ze zishimirwa na benshi abakuru n'abato kuri ubu yamaze gushyira ahagaragara indirimbo nshya yise 'Ibikomere' .

Mu busanzwe Karasira indirimbo usanga zifite ubutumwa aba yageneye abantu runaka ariko biabuza nabandi kubwumva.

Iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Ibikomere’ yibutsa abantu ko n’ubwo banyura mu biruhije bibatera ibikomere, hari icyizere cyo kubyomoka.

Iyi ndirimbo ifite iminota itatu n’amasegonda 59 yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi (Audio) na Producer Jay P.

Ije ikurikira indirimbo ‘Mwana w’umuntu’ yari aherutse gushyira ahagaragara mu minsi ishize.

Mu gitero cya gatatu cy’iyi ndirimbo, uyu mukobwa agaragazamo inzira enye zo komoka ibyo bikomere zirimo kwizera Imana, gutuza, gukora ibyiza ufite uburyo no kugira umutima ukomeye.

Clarisse Karasira muri iyi ndirimbo avugamo uburyo abantu bagera mu bikomere, aho avugamo uburyo Isi ya none ibintu byinshi byahindutse abantu bakaba bahura na byinshi ‘bibakomeretsa’.

Clarisse Karasira avuga ko iyi ndirimbo yayihimbye kubera ibihe biruhije yari arimo, bigatuma nk’umuhanzi yandika indirimbo nk’iyi kuko yumvaga hari igihe izafasha benshi mu gihe izaba yagiye hanze.

Karasira yakunzwe cyane kubera injyana gakondo yinjiriyemo mu muzik, yahereye ku ndirimbo yise “Giraneza” , Nyuma yakurikijeho indirimbo zinyuranye nka "Ntizagushuke", "Twapfaga iki", "Imitamenwa" n’izindi zagiye zikundwa cyane na benshi.

https://youtu.be/T-iLrc5M2Qc

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Cristiano Ronaldo yakoze ibitarigeze bibaho ku rubuga rwa YouTube

M23 yasakiranye na FARDC yigarurira uduce dutatu muri Masisi

Barack Obama yashize hanze urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

Imodoka yari itwaye abafana ba APR FC yakoze impanuka batanu barakomereka

Dr Edouard Ngirente yashimye Perezida Kagame wongeye kumugirira icyizere



Author: Ijambonews Published: 2020-04-16 07:20:12 CAT
Yasuwe: 664


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Clarisse-Karasira-yakoze-indirimbo-igarurira-icyizere-abihebye-no-komora-ibikomere-ku-mitima-Video.php