English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Dejoie

 

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we bari baherutse kwemeranya kurushinga.

Clarisse Karasira na Ifashabayo Sylvain Dejoie basezeraniye mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 18 Gashyantare 2021.

Byari ibyishimo bikomeye muri uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko ubaye nyuma y’uko tariki 08 Mutarama 2021, Ifashabayo yafashe icyemezo cyo kwambika impeta uyu muhanzikazi amusaba ko yamubera umugore ahose bahishura ko bidahindutse mu mezi atatu bazabyereka n’Imana.

Clarisse Karasira na Ifashabayo bahuye mu 2017, mu gitaramo cyo kwibuka umuhanzikazi Kamaliza ariko ngo urukundo rwagiye rututumba uko bwije n’uko bukeye.

Ifashabayo wari mu ikipe itegura iki gitaramo yahuye na Karasira ubwo yari agiye kukimutumiramo, ubushuti bwabo butangira ubwo.

Uko ubushuti bwabo bwazamukaga, ni nako Ifashabayo yagendaga afata izindi nshingano nko gufasha umukunzi we mu by’umuziki n’ibindi.

Mu mpera z’umwaka ushize, Ifashabayo yari mu b’imbere bategurira umukunzi we igitaramo cyo kumurika album ye ya mbere nubwo cyakomwe mu nkokora n’ingamba zo kwirinda Covid-19.

 

nyuma yoezerana ku idarapo byari ibyishimo

Byari ibyishimo kuri uyu muryango mushya



Izindi nkuru wasoma

Meteo Rwanda yasobanuye iby'imvura igiye kugwa mu mezi atatu ari imbere

U Rwanda rwaje imbere mu bihugu bifite ingamba nziza zo guteza imbere Afurika

Paul Kagame yishimanye n'abamufashije gutsinda amatora abibeza gukora ibyiza yasezeranye

Amafaranga yinjizwa n'amabanki y'ubucuruzi y'imbere mu gihugu yazamutseho 12.5%

Paul Kagame yavuze ko ntarwitwazo ruzongera kubaho mu guteza imbere siporo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2021-02-19 08:04:39 CAT
Yasuwe: 930


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Clarisse-Karasira-yasezeranye-imbere-yamategeko-numukunzi-we-Dejoie.php