English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Clarisse Karasira yashyize hanze indirimbo ‘Ibihe” yanditse igihe yari yarazonzwe n’ibibazo


Chief Editor. 2020-08-05 18:50:57

Umuhanzikazi Nyarwanda Clarissa Karasira umwe mu bakunze kubera indirimbo zikoranye ubuhanga yasohoye indirimbo yemeje ko yayisohoye ubwo yari yarazonzwe n’ibibazo.

zikamwamamaza nk’umwe mu bahanzikazi b’umuziki gakondo, yasohoye indirimbo irimo ubutumwa bwiganjemo ubuhumuriza abantu bari mu bihe bigoye.

 

Avuga ko  yatangiye kuyandika iyi ndirimbvo Ibihe mu 2016 ubwo yari ari mu bihe bikomeye by’ubuzima yibaza niba umunsi umwe, ibintu bizagenda neza.

Agira ati: “Ni indirimbo natangiye guhanga mu 2016 ubwo nakoraga kuri radiyo Ishingiro yo muri Gicumbi. Nibwo nari ngitangira itangazamakuru ndetse no kuririmba nibaza ahazaza hanjye uko hazaba hameze.

Ni imwe mu ndirimbo zanjye ubwanjye zimfasha kuko yampozaga umubabaro mu bihe bimwe na bimwe, ndibuka akenshi iyo nabaga ndi kujya ku kazi nagendaga nyiririmba mu nzira ndi kwibaza niba nanjye nzagera aho nkagera aheza ku nzozi zanjye. Ikamfasha cyane.:

Yungamo ati:“Nifuza ko n’abandi bayumva iza kubafasha ikabibutsa ko ibibi n’ibyiza byose banyuramo hari umugenga wabyo nkabashishikariza kubaha, kwemera no kwakira ingengabihe yabo, kuko ibihe bihinduka.”

Uyu mukobwa avuga ko n’ubwo ataragera ku nzozi ze, ari mu nzira yabyo kandi byinshi mu byo yifuzaga kuva kera akaba ari kugenda abigeraho.

Amakuru akomeje gucicikana nuko iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe na Jay P na Sam naho amashusho yayo akorwa na AB Godwin bamenyerewe mu Rwanda mu gutunganya kinyamwuga indirimbo.

 Imaze umwaka itunganyijwe mu buryo bw’amajwi kuko Karasira yatangiye kuyikora umwaka ushize muri Nyakanga.

 



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame yashyizeho Abajyanama batandatu b'umujyi wa Kigali

APAKAPE-RUTSIRO:ITANGAZO RYO GUPIGANIRA AMASOKO YO KUGEMURA IBIKORESHO BY'IGIHEMBWE CYA MBERE

Umutwe w'Inkeragutabara ukora iki,ukorera he,ukora ryari mu ngabo z'u Rwanda?

Barack Obama yashize hanze urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

Imodoka yari itwaye abafana ba APR FC yakoze impanuka batanu barakomereka



Author: Chief Editor Published: 2020-08-05 18:50:57 CAT
Yasuwe: 959


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Clarisse-Karasira-yashyize-hanze-indirimbo-Ibihe-yanditse--igihe-yari-yarazonzwe-nibibazo.php