English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Covid_19:Uganda nta miss mushya izagira muri uyu mwaka wa 2020


Ijambonews. 2020-09-19 13:10:19

Amarushanwa y’ubwiza ku rwego rw’igihugu muri Uganda 'Miss Uganda' ntakibaye uyu mwaka kubera icyorezo cya Covid-19 cyabikomye mu nkokora. Ibi bihaye amahiwe Olivier Nakakande kugumana ikamba kugeza umwaka utaha.

Miss Uganda iba buri mwaka uwatsinze agahagararira Uganda mu marushanwa y’ubwiza ku rwego rw’isi “Miss World”.

Ariko, kubera COVID-19, irushanwa ry'uyu mwaka ntirizaba ibisobanuye ko uwari ufite ikamba rya Miss Uganga 2019, Oliver Nakakande azagumana ikamba kugeza igihe bizasubukurirwa akaritanga.

Mind Your Business”-Miss Uganda 2019 Oliver Nakakande Tells Off Critics 'Doubting Her Beauty' | Chano8 Icyemezo cyo guhagarika iri rushanwa muri Uganda cyatangajwe n’umwe mu baritegura akagiramo n’uruhare rukomeye, Brenda Nanyanjo, nyuma gato yuko amarushanwa menshi y'ubwiza mu bihugu bitandukanye atazaba.

Bibaye ku nshuro ya kabiri Miss Uganda itazabaho mu gihe cy'imyaka 4 gusa.

Ibihugu binyuranye bihagaritse irushanwa rya Miss, nyuma y’aho ubuyobozi butegura irushanwa rya Nyampinga w'Isi (Miss World) butangaje ko uyu mwaka iri rushanwa ritabaza kubera icyorezo cya Coronavirus gihangayikishije isi muri rusange.

Julie Morley Umuyobozi Mukuru wa Miss World Organization avuga ko icya mbere ari ukwirinda ukarinda n’abandi muri ibi bihe bya Covid-19.

Miss Nakakande azakomeza kwambara ikamba mpaka mu mwaka utaha



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.



Author: Ijambonews Published: 2020-09-19 13:10:19 CAT
Yasuwe: 703


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Covid_19Uganda-nta-miss-mushya-izagira-muri-uyu-mwaka-wa-2020.php