English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
DJ Pius na Bruce Melodie basuye wa umukecuru bakoresheje mu ndirimbo 'ubushyuhe'


Ijambonews. 2020-08-29 17:21:13

Abahanzi Deejay Pius na Bruce Melodie bafashe inzira berekeza mu majyepfo y'u Rwanda ku Gisagara bahura n’umukecuru bakuyeho igitekerezo cy’inganzo yabo bakoresheje mu ndirimbo ubushyuhe iri muzikunzwe muri iki gihe.

Ibi bibaye nyuma y'iyi ndirimbo bakoze ndetse hakumvikanamo ijwi n’amagambo yavuzwe n’umukecuru waganiraga n’umunyamakuru avuga ati ' aba bakobwa bafite ubushyuhe n'abahungu bafite gahunda'.

Uyu mukecuru yitwa Nyiragondo Espérance akaba afite imyaka 90 y’amavuko.

Uyu mukecuru yavuze ko yibarutse abana 10 ariko ubu asigaranye 2 kandi ngo amaze kubona ubuvivi n’ubuvivure. Nyiragondo Espérance wamamaye kubera amagambo ye aho yavuze ati "Aba bakobwa bafite ubushyuhe, n’aba basore bafite gahunda" yavuze ko ashimira aba bahanzi baje kumusura, akaba anashimira by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubilika Paul Kagame, agira ati "Narambe agire ubuzima, nzi ibihuru yankuyemo."

Mu byo bamugeneye harimo ibiribwa bamuha n’igitenge bamwizeza ko bazagaruka ikindi gihe bafite umwanya batihuta kugira ngo bubahirize amasaha ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Mu kiganiro bagiranye na Yago TV, Bruce Melodie yashimiye cyane Nyiragondo avuga ko iyo ataganiriza abanyamakuru bamusuye mbere ngo na bo babibone batari kubona inganzo yavuyemo indirimbo ‘ubushyuhe’.

Dj Pius avuga ko ubusanzwe yajyaga avugana n’uwo mukecuru, kuri iyi nshuro bakaba bamusuye kuko bumvise ko yari arwaye. Pius yongeyeho ko uyu mukecuru atazibagirana, ati" Kuba twarakoresheje amagamabo ye mu ndirimbo ni ukuvuga ko inganzo itazasaza, n’abazaza nyuma yacu bazayumva bamenye ko ari we wabivuze."



Izindi nkuru wasoma

Nyanza:Umusore arakekwaho kwica umukecuru w'imyaka 70

Barack Obama yashize hanze urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024

Gucuranga indirimbo ya Sudani mu cyimbo cy'iya Sudani y'Epfo byafashwe nk'agasuzuguro

Musengimana wakoze indirimbo "Azabatsinda" yahuye na Perezida ndetse agira n'amahirwe yo kumuramutsa

Indirimbo 'Urabanaga' yahimbiwe umukuru w'igihugu igamije iki?



Author: Ijambonews Published: 2020-08-29 17:21:13 CAT
Yasuwe: 941


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
DJ-Pius-na-Bruce-Melodie-basuye-wa-umukecuru-bakoresheje-mu-ndirimbo-ubushyuhe.php