English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:  Aba Wazalendo batangiye gutwikwa ari bazima

Kuwa kabiri  tariki ya 26  Ukuboza 2023 abaturage  bo muri Kivu y'Amajyepfo muri Teritwari ya  Kalehe batwitse umurwanyi wo  mu mutwe wa Wazalendo bamushinja kuba yarishe umumotari wo  muri ako gace kuwa mbere tariki ya 25 ukuboza  25 mu masaha ya saa tanu z'ijoro.

Amakuru avuga ko uwo  mu motari  wapfuye yasize umugore n'umwana umwe akaba yarishwe nyuma yo kuraswa  n'uwo mugabo wo mu  mutwe wa  Wazalendo.

Perezida  w'inama nyungurana bitekerezo y'imiryango  itegamiye kuri Leta Delphin Bilimbi yavuze ko abaturage  barakaye cyane  bagahita  batwika uyu murwannyi wo muri Wazalendo ari muzima kubera yishe  umumotari wo muri ako gace  ka Kalehe.

Nyuma yaho urwo rwego rwasabye Leta gukemura icyo kibazo mu maguru mashya kuko umutekano ukomeje kuba mubi  hagati y'abaturage  ndetse n'Aba Wazalendo.

Bavuze  bati"reka  twihanganishe umuryango w'umumotari wishwe  ariko dusaba Leta  kugira  icyo ikora  kugirango irengere  ubuzima bw'abaturage bo muri Teretwari ya kalehe  kuko babangamiwe  cyane  n'abarwanyi bo mu mutwe wa Wazalendo".



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

DRC: Amasu n’ibiturika byinshi byongeye kumvikana muri Rutshuru.

DRC: Imfungwa 129 zimaze gupfira muri gereza ya Makala

DRC:Umusirikare yarashe umuyobozi we amasasu 17 ahita ajya kwirega

DRC:Abarimu bahunze M23 basabwe guhunguka bagasubira mu kazi



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-12-27 15:55:35 CAT
Yasuwe: 204


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC--Aba-Wazalendo-batanngiye--gutwikwa-ari-bazima.php