DRC: Imfungwa 129 zimaze gupfira muri gereza ya Makala
Umuvugizi wa leta ya Kinshasa Patrick Muyaya,yatangaje ko abitabye IMANA bakomeje kwiyongera muri gereza nkuru ya Makala iherereye Kinshasa mumurwa mukuru.'Mu gitondo cyo ku wa 02 Kanama 2024 humvikanye amasasu meshi kuri gereza ya Makala aho yaraswaga kumfungwa zar i ziyifungiyemo nyuma y’uko zari zigeragezje gushika iyo gereza,ibi bikaba byarashimangiwe n’abategetsi ba DRC.
Minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu Jacqueline Shabani,yatangarije abaturage ko imfungwa 129 ko arizo zahasize ubuzima, zirimo 24 zarashwe n’abacungagereza, hakomereka 59,izindi z’abagore zifatwa ku ngufu.
Iyi mibare yaje kwamaganirwa kure n’imiryango iharanira ikiremwa muntu yo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, isaba ko hakorwa iperereza ryimbitse ryafasha abanyekongo kumenya no gusobanukirwa imibare nyakuri yabapfiriye ndetse n’abakomerekeye muri gereza ya Makala.
Ku itariki ya 09/09/2024 Patrick Muyaya yatangaje ko Perezda Tshisekedi yasabye abari gukora iperereza kubyabereye muri gereza ya ma Makala ko bategetswe kugaragaza ibyavuyemo mugihe kitarenze iminsi irindwi.
Yagize ati:” Birababaje kandi biteye agahinda. Umubare abapfuye wari 129,ariko ubu hiyongrereyemo abandi 2 bazize ibikomere,icyo twakoze ni ukugaragaza ukuri.”
Kugeza ubu ibiro bya LONI byatangiye iperereza ku byaha birimo gufata ku ngufu.
Ku bijyanye n’abagore bafashwe ku ngufu MInisitiri w’intebe wungirije ushinzwe Ubutabera yavugaga ko abamaze kumenyekana ari 48 bafashwe ku ngufu muri gereza ya Makala.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show