English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bwakomorewe uretse zahabu gusa 

Nyuma y'iminsi itari mike muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Kongo mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo , ubucukuzi bw’amabuye y'agaciro buhagaritswe, bwongeye gukomorerwa, uretse zahabu.

Ikomorerwa ry’ibyo bikorwa by’amabuye y’agaciro, ryavuzwe na guverineri w’iyo ntara mw’itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa kane tariki ya 15 Kanama 2024.

Guverineri Jean-Jacques Purusi Sadiki, mu kwezi kwa karindwi yari yahagaritse imirimo yose y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, anategeka amasosiyete n’abayakoragamo kuva mu bice birimo ibirombe.

Icyo gihe yavuze ko icyemezo cyafashwe kubera “akajagari katerwaga n’abakoraga muri ubwo bucukuzi”, ariko yirinda kugira ibindi atangaza birenzeho.

Uretse zahabu, ako karere kanakungahaye kuri gasegereti na coltan ikoreshwa cyane mu mashini zikoreshwa mu ikoranabuhanga.

Nyuma y’inama n’abashinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, hafashwe umwanzuro wo gukomorerera ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nk’uko itangazo ryasohowe n’umuvugizi wa guverineri ryabivuze.

Iryo tangazo rivuga ko abayobozi bazakomeza kuganira n’abafite uruhare mu ruganda rwa zahabu batandukanye, ndetse n’abandi bakora ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Itangazo ryongeyeho riti: “Ikigamijwe ni uguhindura urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, rukajya ku rwego rufitiye akamaro mu iterambere ry’intara ya Kivu y’epfo n’abayituye.” VOA.



Izindi nkuru wasoma

Uko Bebe Cool bamuhoza ku nkeke bamukangisha gusaza

Ngororero: Mu myaka 6 gusa, amashanyarazi yiyongereye inshuro 4- Ese amazi meza nayo ni uko?

Si ku butaka gusa, ahubwo no mu kirere: Uko u Rwanda rurimo kurambura amababa ku isi hose

Urujijo ku cyahitanye umugore utwite wasanzwe yapfiriye mu nzu yari amzemo iminsi 3 gusa

Mu masaha 48 gusa: Abanyarwanda barenga 1,200 bavuye mu mashyamba ya Congo bagaruka iwabo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-15 17:26:04 CAT
Yasuwe: 300


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCUbucukuzi-bwamabuye-yagaciro-bwakomorewe-uretse-zahabu-gusa-.php