English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC:Umunyekongo wagiye mu mishikirano na M23 yirukanwe muri Guverinoma 

Abbe Bahala Okw'Ibale Jean Bosco wari usanzwe ari umuhuzabikorwa wa gahunda ishinzwe kwambura intwaro imitwe yitwaje intwaro ndetse no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abarwayi bayo (P-DDRCS) yirukanwe igitaraganya na Perezida Felix Tshisekedi.

Amakuru y'uku kwirukanwa yemejwe n'umuvugizi wa Perezida Felix Tshisekedi, Tina Salama mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X yahoze ari Twitter.

Tina Salama ntabwo yigeze asobanura nyirabayazana wiyirukanwa rya Abbe Bahala .

Abbe Bahala  yirukanwe nyuma y'amasaha make ageze i Kampala muri Uganda  mu mushikirano  n'inyeshymba za M23.

Ni imishyikirano ku ruhande rw’uyu mutwe amakuru avuga ko yitabiriwe n’abarimo Rene Abandi, Lawrence Kanyuka uwuvugira na Col Nzenze Imani.

Nkuko byari byatangajwe n'ibitangazamakuru bitandukanye, byari byemejwe ko Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni na Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya kuba aribo bahuza muri ibi biganiro.

Patrick Muyaya Umuvugizi wa Guverinoma ya Kinshasa yari yatangaje ko nta muntu woherejwe kujya gushikirana na M23  dore ko barahiriye kenshi ko badashobora kuganira na M23.

Ni mu gihe ariko amakuru aturuka ku ruhande rwa Uganda yemeza ko imishyikirano yabayeho nkuko umwe mu bakozi ba Perezidansi y'iki gihugu yabihamirije ibiro ntaramakuru by'Abafaransa AFP.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-07-23 15:58:32 CAT
Yasuwe: 62


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRCUmunyekongo-wagiye-mu-mishikirano-na-M23-yirukanwe-muri-Guverinoma-.php