English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Nigeria David Adeleke uzwi cyane nka Davido, ari mu kababaro gakomeye ko  gupfusha umwana we w’umuhungu witwa Efeanyi Adeleke w’imyaka itatu, yabyaranye na Chioma Rowland.

720

Amakuru arambuye yerekeranye n’urupfu rwa Ifeanyi ntarajya ahagaragara kugeza ubu, cyane ko n’umuryango wa Davido utaragira icyo ubivugaho, n’ubwo inshuti ze za hafi na bamwe mu bo mumuryango we bagiye bamufata mu mugongo.

Icyakora amakuru ataremezwa avuga ko uyu muhungu w’imfura wa Davido yitabye imana ku wa Mbere tariki 31 Ukwakira 2022, nyuma yo kurohama mu bwogero (picine) yari ari kogeramo, mu rugo rwa Davido ahitwa ‘Banana Island’ i Lagos.

Ibinyamakuru birimo Punchng.com, byatangaje ko uyu mwana nyuma yo kumukura muri pisine bahise bamujyana ku bitaro biherereye mu gace ka Lekki, aho byemejwe n’abaganga ko yapfuye.

Ayo makuru y’urupfu rw’umuhungu wa Davido akimara kumenyekana, Abanya-Nigeria muri rusange ndetse n’abo mu ruganda rw’imyidagaduro bahise batangira kumwoherereza ubutumwa bw’akababaro bumwihanganisha.

Umunyarwenya ukomeye muri Nigeria Ayo Makun akaba n’inshuti ya hafi ya Davido, yashyize ubutumwa kuri Instagram ye, avuga Ati “Urupfu rw’umwana wa Davido ruteye agahinda cyane katagereranywa”.

Naho umunyamakuru w’icyamamare muri Nigeria, Daddy Freeze, wagiye kurukutarwe rwa Instagram mu buryo bw’imbonankubone (Live), mu rukerera rwo kuri uyu  wa kabiri, yavuze ko umuntu ukunda iyo ahuye n’ibyago nawe bikubera umutwaro uremereye.

Efeanyi Adeleke, umuhungu wa Davido yitabye Imana hashize iminsi micye bamukoreye ibirori by’isabukuru y’imyaka itatu, yabaye tariki 20 Ukwakira 2022.

yanditswe na Bwiza Divine

 

 



Izindi nkuru wasoma

Umuyobozi w'ibitaro arakekwaho kwica umwana

Uganda:Umunyarwanda ukekwaho gusambanya umwana we yatawe muri yombi

Nyanza:Umwana w'imyaka 15 yahanutse ku modoka bimuviramo urupfu

Rubavu:Abantu bane barimo n'umwana w'imyaka 9 bagwiriwe n'ikinombe

Kuba umwana ashobora guhinduza igitsina yavukanye bitumye Elon Musk afata umwanzuro utoroshye



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2022-11-01 12:15:36 CAT
Yasuwe: 263


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Davido-yapfushije-umwana-we-wimyaka-itatu.php