English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Diamond ntiyizeye neza ko umwana wa Hamisa Mobeto ariwe bamubyaranye


Ijambonews. 2020-10-17 08:57:04

Umuhanzi Diamond Platnumz wo mugihugu cya Tanzania, yanze kwizera ko umwana yabyaranye na Hamisa Mobeto ariwe Se, amujyana kwa muganga, babafata ibizamini by’isano y’amaraso ubugira kane.

Aya makuru yemejwe na Hamissa Mobeto, umugore w’umunyamideli muri Tanzania wabyaranye n’umuhanzi Diamond, uyu akaba ari nawe wabaye intandaro y’itandukana ry’uyu muhanzi na Zari babanaga murugo nk’umugore n’umugabo.

Diamond yabyaranye na Hamisa umwana bise “Dylan”.

 

Uyu mwana bamubyaranye ubwo aba bombi bari bacuditse cyane nyuma yuko bari bahuriye mu ndirimbo yitwa “Salome” uyu muhanzi yakoreshejemo uyu mukobwa.

Ubwo Hamissa yamaraga kubyara, uyu mwana hari amakuru yacicikanye cyane muri Tanzania avugako, uyu mwana atari uwa Diamond ndetse bikavugwako, uyu mwana Hamisa yamubyaranye n’umuhanzi Jaguar wo muri Kenya.

Ibi byababaje cyane Diamond ndetse avugako atazongera kufasha uyu mugore nkuko yari yabitangiye, nibwo Hamisa yamujyanaga munkiko, bategeka Diamond ko niba atemera umwana bajya gukoresha ibizamini bya DNA, bakareba isano afitanye n’uyu mwana w’umuhungu.

Hamisa Mobetto ubwo yari mukiganiro kuri Wasafi Fm, yemeje aya makuru avugako, aribyo koko Diamond yari yaranze kwizera ko uyu mwana ari uwe, ibi ngo bikaba byaratumye bombi bajyana kwamuganga kujya gufatwa ibizamini by’isano y’amaraso.

Hamisa yavuzeko kuriwe ntacyo yikangaga kuko ngo yari azi ukuri ati “Njyewe ntakibazo narimfite, ntabwo narikuyoberwa uwanteye inda.”

Hamisa ati “twagiye kwamugangaga basanga ibizamini birahura ijana ku ijana, Diamond ntiyanyurwa” Hamisa akomeza avugako byasabyeko babafata ibizamini bya DNA inshuro enye, buri nshuro bategereza ibyumweru hagati ya bibiri na bitatu ngo ku nshuro ya Kane nabwo ibizamini byaje bigaragazako umwana ari uwe na Diamond, ngo nibwo uyu muhanzi yahise yemera umwana.

Hamisa Mobeto n'umwana we Dylan



Izindi nkuru wasoma

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

Umugore bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye mu muryango yasanzwe yapfuye

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano

Umuyobozi w'ibitaro arakekwaho kwica umwana

Nyirikimero "Yolo The Queen" yemeje neza ko yibarutse



Author: Ijambonews Published: 2020-10-17 08:57:04 CAT
Yasuwe: 1307


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Diamond-ntiyizeye-neza-ko-umwana-wa-Hamisa-Mobeto-ariwe-bamubyaranye.php