English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Donald Trump  nyuma yo kuraswa akarusimbuka yahawe ibyo yifuzaga byose

Donald Trump wahoze ari Perezida w'Amerika yavuze ko yari kuba yarapfuye, nyuma y'igerageza ryo kumwica ryo mu ijoro ryo ku wa gatandatu ubwo yari ari muri mitingi (mu nama) muri leta ya Pennsylvania.

Muri kimwe mu biganiro bye bya mbere kuva ibyo byaba, Trump yabwiye ibitangazamakuru byo muri Amerika byo ku ruhande rw'ishyaka rye ry'abarepubulikani ko yumva yararokowe "n'amahirwe cyangwa n'Imana".

Yongeyeho ati: "Ikintu gitangaje cyane ni uko ntahindukije [umutwe wanjye] gusa ahubwo nanawuhindukije muri icyo gihe neza neza ndetse no mu ngano ikwiriye."

Yavuze ko isasu ryakoze ku gutwi kwe ryashoboraga kuba ryaramwishe mu buryo bworoshye.

Trump yavuze ku gihe yuburaga amaso areba imbaga y'abantu nyuma yo kumva ko yarashwe.

Ati: "Imbaraga zavaga mu bantu bari hariya muri karya kanya, barahahagaze gusa. Biragoye kuvuga uko numvise ibyo bimeze, ariko nari mbizi ko isi yari irimo kureba.

Yabwiye ikinyamakuru the Washington Examiner ati: "Nari mbizi ko amateka azaca urubanza kuri ibi, ndetse nari mbizi ko nagombaga kubamenyesha ko tumeze neza."

Mu nama y'abo mu ishyaka ry'abarepubulikani yabaye ku wa mbere tariki ya 15 Nyakanga, Donald Trump, yemejwe nk’umukandida uzahagararira iryo shyaka mu matora ateganijwe mu Ugushyingo uyu mwaka

Trump yahise yemeza Senateri J.D Vance wa leta ya Ohio kuzamubera visi perezida. Ku rubuga mpuzambaga rwe rwa Truth, yanditse ko amuhisemo kugira ngo bazafatanye mu rugendo rwo gusubiza Amerika ubuhangange bwayo.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

KABEZA TSS-RUTSIRO:ITANGAZO RYO KUGEMURA IBIKORESHO BISHIRA,IBYO MU BIRO, N'IBYO KURYA

Ubutasi bwa Amerika bwavumbuye igihugu giherutse kwinjira mu mabanga ya Donald Trump

Mfite ibyishimo byo kongera kubayobora-Perezida Kagame nyuma yo kurahira

Vital Khamere yashize hanze ibyo yaganiye na Tshisekedi nyuma yo kuva mu bitaro



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-16 08:40:41 CAT
Yasuwe: 176


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Donald-Trump--nyuma-yo-kuraswa-akarusimbuka-yahawe-ibyo-yifuzaga-byose.php