Dore imitako myiza itagomba kubura mu cyumba cy’umwana ukivuka
Ubusanzwe, iyo ababyeyi bitegura umwana ugiye kuvuka, usanga baranuteguriye n’icyumba azakirirwamo kirimo ibikoresho azakenera byose, kandi icyo cyumba bakagitaka bakoresheje uburyo bwose kizaba kigaragra neza, bagasiga amarangi atandukanye, uburiri bwiza, bagashyiramo imitako myiza ariko banibanda cyane mu gukoresha amabara yabugenewe hakurikijwe igitsina cy’umwana bitegura.
Dore imitako itagomba kubura muri iyo myiteguro:
1. Mu cyumba cy’umwana ntihagomba kubura irangi rishya, ku nkuta z’inzu kandi ry’ibara ry’icyatsi kibisi, ubururu cyangwa umuhondo mu gihe ari umwana w’umuhungu, naho ku mukobwa ho basiga irangi rya pink, umweru kandi ayo mabara akaba assize ku buryo bugaragara neza.
2. Udushushanyo twiza tw’abana ku nkuta turimo, uturabo, inyoni, utunyugugu cyangwa utundi dusimba dutoya dushimisha abana.
3. Imitako imanikwa hejuru ikaba inagana hejuru y’uburiri bw’umwana.
4. Amatara cyangwa itara rimwe rinini rimurika neza kandi rifite urumuri rwiza, kuburyo riba naryo rimeze nk’umutako umanitse mu cyumba.
5. Ushobora kandi no gukoresha bougies nyinshi mu cyumba zikaba zitondetse nk’umutako.
6.Uburiri bw’umwana bugomba kuba bushasheho amashuka y’amabara ashushanijeho uturabo, udusimba duto cyangwa ibiti kandi birimo ya mabara twavuze haruguru, ajyana n’igitsina cy’umwana.
7.Mu cyumba kandi hagomba kuba harimo udukinisho tw’abana tuzajya dufasha umwana kurangara mu gihe azaba atangiye kureba, turimo ibinunusi ibito n’ibinini cyangwa ibipurizo birimo umwuka bihora byizunguza mu cyumba.
Iyi niyo mitako myiza y’abana itagomba kubura mu cyumba cy’umwana ukivuka kugeza igihe amaze kumenya ubwenge, maze bigahinduka uko agenda akura.
Nsengimana Donatien
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show