English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Dore imitako myiza itagomba kubura mu cyumba cy’umwana ukivuka

Ubusanzwe,  iyo ababyeyi bitegura umwana ugiye kuvuka, usanga baranuteguriye n’icyumba azakirirwamo kirimo ibikoresho azakenera byose, kandi icyo cyumba bakagitaka bakoresheje uburyo bwose kizaba kigaragra neza, bagasiga amarangi atandukanye, uburiri bwiza, bagashyiramo imitako myiza ariko banibanda cyane mu gukoresha amabara yabugenewe hakurikijwe igitsina cy’umwana bitegura.

Dore imitako itagomba kubura muri iyo myiteguro:

1. Mu cyumba cy’umwana ntihagomba kubura irangi rishya, ku nkuta z’inzu kandi ry’ibara ry’icyatsi kibisi, ubururu cyangwa umuhondo mu gihe ari umwana w’umuhungu, naho ku mukobwa ho basiga irangi rya pink, umweru kandi ayo mabara akaba assize ku buryo bugaragara neza.

2. Udushushanyo twiza tw’abana ku nkuta turimo, uturabo, inyoni, utunyugugu cyangwa utundi dusimba dutoya dushimisha abana.

3. Imitako imanikwa hejuru ikaba inagana hejuru y’uburiri bw’umwana.

4. Amatara cyangwa itara rimwe rinini rimurika neza kandi rifite urumuri rwiza, kuburyo riba naryo rimeze nk’umutako umanitse mu cyumba.

5. Ushobora kandi no gukoresha bougies nyinshi mu cyumba zikaba zitondetse nk’umutako.

6.Uburiri bw’umwana bugomba kuba bushasheho amashuka y’amabara ashushanijeho uturabo, udusimba duto cyangwa ibiti kandi birimo ya mabara twavuze haruguru, ajyana n’igitsina cy’umwana.

7.Mu cyumba kandi hagomba kuba harimo udukinisho tw’abana tuzajya dufasha umwana kurangara mu gihe azaba atangiye kureba, turimo ibinunusi ibito n’ibinini cyangwa ibipurizo birimo umwuka bihora byizunguza mu cyumba.

Iyi niyo mitako myiza y’abana itagomba kubura mu cyumba cy’umwana ukivuka kugeza igihe amaze kumenya ubwenge, maze bigahinduka uko agenda akura.

Nsengimana Donatien



Izindi nkuru wasoma

Abari indorerwamo y’umuco nyarwanda: Uko Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye impano zidasanzwe

Dore iriya nyoni!: Uko igisubizo ku magambo yoroheje gishobora kubaka cyangwa gusenya umubano

Ukuri ku bivugwa ku bakobwa bagira ibibyimba mu gitsina: Dore ibyo ukwiriye kumenya

Dore imitako myiza itagomba kubura mu cyumba cy’umwana ukivuka

‘Yari Umuseke w’Ibyishimo n’Ubupfura’: Abanyarwanda mu kababaro ko kubura Alain Mukuralinda



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-04-05 13:52:20 CAT
Yasuwe: 67


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Dore-imitako-myiza-itagomba-kubura-mu-cyumba-cyumwana-ukivuka.php