Dr. Utumatwishima azitabira igitaramo cy’imbaturamugabo cya Bruce Melodie.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yijeje Bruce Melodie ko azaba ari mu gitaramo cyo kumvisha abakunzi be album nshya yise ‘Colorful generation.’
Bruce Melodie akaba azasogongeza abakunzi be iyi album ku wa 21 Ukuboza 2024 muri Kigali Universe, aho Minisitiri Utumatwishima kuri X yabazaga Melodie icyo azaza yitwaje nka ‘Headphones’ n’ibindi, ariko undi amusubiza ko icyo asabwa ari ukuza yambaye agakweto kazamufasha gucinya akaziki.
Minisitiri Utumatwishima ati ” Nditegura kuza muri iki gitaramo waduteguriye. Ariko nibwo bwa mbere nzaba nitabiriye ibi byitwa ‘Listening’. Nzaza nitwaje headphones? cyangwa uzaturirimbira live?.“
Bruce Melodie nawe yahise aca kuri X asubiza Minisitiri ati “Mwiriwe neza Minisitiri Utumatwishima, natwe turabiteguye pe! mukumvisha abakuzi album, singombwa headphones ahubwo nzabaririmbira indirimbo mwakunze nizindi zitarasohoka, mbaganirire inkuru mpamo ku ndirimbo ziri kuri album maze nzibasogongeze.”
“Ubundi icyo twe tubasaba n’ukuzaza mwwambaye neza cyane n’agakweto kabemerera kuvuna sambwe.“
Iyi album ya Bruce Melodie ikaba amaze igihe kirekire ayikoraho, aho yitabaje abahanzi bakomeye nka Bien Aimé Sol wo muri Kenya, Joey Boy wo muri Nigeria n’abandi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show