English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.


Eddy Kenzo yanditse ibaruwa y’akababaro asezera ku mugore we watwawe n’undi mugabo “Urabizi ko atar


Yves Iyaremye

“Urabizi ko atari byishya mu matwi yawe ku kubwira ko nkunda. Sinzi neza niba ubyizeye cyangwa ushaka ko mbisubiramo muri iyi baruwa. Ndagukunda birenze kandi uzahora uri umuryango wanjye iteka ryose”-Amagambo ya Eddy Kenzo asezera ku mugore we Rema bari bamaranye imyaka itanu.

Eddy Kenzo yandikanye amarira n’agahinda ibaruwa yakubiyemo ubutumwa burebure yageneye uwahoze ari umugore we Rema Namakula wamaze kwemera kubana n’umugabo witwa Sebunya Hamza usanzwe ari umuganga mu bitaro bya Mulago.

Edrisa Musuza [Eddy Kenzo] watwaye BET Awards yakoresheje amagambo yo kundiba y’umutima asezera kuri Rema maze ayasakaza ku mbuga nkoranyambaga. Ubutumwa bwe yabwanditse nyuma y’uko arangije gukora indirimbo yise ‘Bibaawo (bisobanuye hari icyabaye)’.

Ni indirimbo yatuye Rema Namakula bari bamaranye imyaka itanu mu munyenga w’urukundo. 

Kenzo avuga ko adashobora kuvuga icyashyize iherezo ku rukundo rwe na Rema kandi ko atazigera yigaragaza nk’ucyeye ku mutima mu gihe ashavuye.

Anongeraho ko atiteguye kuvugira mu itangazamakuru ibijyanye n'urukundo rwe na Rema. 

Ngo yifuzaga gufata mu mashusho ubu butumwa yageneye uwahoze ari umugore we ariko ngo n’inyandiko izasigara mu mateka y’ibyanditswe.

Yashimye kandi Sebunya watwaye Rema. Ati “Ndagushima Bwana Sebunya kubera ko uri umugabo w’inzozi za Rema nkeka ko ari nayo mpamvu yatumye afata umwanzuro wo kugusanga. 

Ubu ndabizi neza ko ari kubaho mu buzima bw’inzozi ze. Imana izabajye imbere mu nzira zanyu."

Rema Namakula asanzwe afitanye umwana umwe na Eddy Kenzo


Kenzo na Rema bari mu rukundo

Eddy Kenzo yanavuze ko yigishije Rema kuba umuntu mwiza yandika indirimbo nziza azaririmba imyaka n’imyaka.

Yavuze ko atakivuga nk’umuntu mwiza ariko ko yakoze ibyo yari ashoboye mu gihe bari bamaranye. 

Yibukije Sebunya ko Rema ari umuhanzikazi mwiza w’ijwi rihebuje amusaba kuzamufasha mu rugendo rwe rw’umuziki, ngo nibwo azumva anezerewe.


Rema yemeye kubana na Sebunya usanzwe ari umuganga

Eddy Kenzo yashwanye igihe kinini na Rema ariko bakongera kwiyunga. 

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda, bivuga ko ipfundo ryo gushwana kw’aba bombi kwari ukutizerana no kuba uyu mugore yarakunze gushinja Eddy Kenzo kumuca inyuma.

Rema Namakula azakora ubukwe na Sebunya, kuwa 01 Ugushyingo 2019. 

Big Eye ivuga ko aba bombi bakundanye mbere y’uko Eddy Kenzo abenguka Rema. Sebunya nawe asanzwe afite umwana yabyaye k’uwundi mugore.



Izindi nkuru wasoma

Urugo ni Gereza – Amagambo ya 50 Cent wanze gushaka umugore.

Uganda:Umuhanzi Eddy Kenzo yagizwe umujyanama wa Perezida Museveni

Jenifer Lopez agiye gutandukana n'umugabo wa kane

Umugore bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye mu muryango yasanzwe yapfuye

Umugore n'abana be batanu bishwe n'ibiryo



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2019-09-03 02:27:57 CAT
Yasuwe: 944


Comments

By NshimiyeP on 2019-09-13 08:43:35
 Abagore bo muri iyi minsi basigaye bameze nk'Ibati niryo umuyaga uza ukarisanga ku muturanyi



Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Eddy-Kenzo-yanditse-ibaruwa-yakababaro--asezera-ku-mugore-we-watwawe-nundi-mugabo-Urabizi-k.php