Edgar Lungu wabaye Perezia wa Zambia yitabye Imana ku myaka 68 y’amavuko
Edgar Lungu wabaye Perezia wa Zambia, yitabye Imana ku myaka 68 y’amavuko, azize uburwayi aho yivurizaga muri Afurika y’Epfo.
Amakuru y’urupfu rwa Edgar Lungu wayoboye Zambia hagati ya 2015 na 2021, yemejwe n’Ishyaka rye rya Patriotic kuri uyu wa Kane tariki 05 Kamena 2025.
Itangazo ryashyizwe hanze n’iri Shyaka rinyuze kuri Facebook, rigira riti “Uwabaye Perezida, wari uri guhabwa ubuvuzi bwihariye muri Afurika y’Epfo, yapfuye kuri uyu munsi ku wa Kane tariki 05 Kamena.’’
Ubuyobozi bw’ishyaka ry’uyu munyapolitiki watabarutse, ryavuze ko umukobwa we Tasila n’Umunyamategeko w’umuryango, bemeje ko Lungu yitabye Imana.
Mu butumwa bw’amashusho bwagiye hanze, umukobwa wa Lungu, Tasila yagize ati “Muri ibi bihe by’akababaro twiyambaje imbaraga za ‘Zambia imwe, nk’Igihugu kimwe’ ngo tuzirikane umuhate wa Perezida Lungu mu gukorera Igihigu cyacu.”
“In this moment of grief, we invoke the spirit of ‘One Zambia, One Nation’ – the timeless creed that guided President Lungu’s service to our country,” she added.
Edgar Lungu wayoboye Zambia muri Manda imwe, yari yatsinzwe amatora yo muri 2021 aho yegukanywe na Perezida Hakainde Hichilema uyoboye iki Gihugu.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show