Ese koko Mukura VS ishobora kudaterwa mpaga kubera raporo yihariye y’abatekinisiye?
Umukino wa 1/2 w’Igikombe cy’Amahoro wahuje Mukura Victory Sports na Rayon Sports ku wa Kabiri, wasize urujijo nyuma yo guhagarara ku munota wa 26 kubera ikibazo cy’ibura ry’amashanyarazi kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye.
Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 38.3 y’amategeko ya FERWAFA, ikipe yakiriye umukino ishobora guterwa mpaga y’ibitego 3-0 igihe umukino uhagaze kubera umwijima uturutse ku mashanyarazi, hatabayeho ibisobanuro bifatika bitangwa mu gihe giteganywa n’amategeko.
Gusa amakuru aturuka ahizewe avuga ko itsinda ry’abatekinisiye barimo abakozi b’Akarere ka Huye ndetse n’ab’Ikigo gishinzwe ingufu muri Ministeri y’Ibikorwa Remezo, bari kuri Stade Huye ubwo ikibazo cyabaga. Abo batekinisiye basabwe gutanga raporo irambuye, ishobora kuzashingirwaho kugira ngo Mukura VS itabazwa igihombo cy’ihagarikwa ry’umukino.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show