English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ese koko u Rwanda rwaba rifite uruhare muri grenades zatewe i Bujumbura?

Leta y’u Rwanda yavuze ko bigaragara neza ko hari ikintu kitagenda neza mu Burundi kuba bigatuma leta yaho ishinja u Rwanda uruhare muri grenades zatewe i Bujumbura, ruvuga ko ntaho ruhuriye na byo.

Ni nyuma y’uko ku wa Gatandatu, umunsi umwe nyuma y’ibitero bya grenades hafi y’ahahoze isoko rikuru rya Bujumbura no mu Ngagara byakomerekeyemo abantu 38, leta y’u Burundi yahise itangaza ko ababikoze bateguriwe kandi bagatorezwa mu Rwanda.

Pierre Nkurikiye umuvugizi wa minisiteri y’umutekano mu Burundi, yabwiye abanyamakuru ko mbere y’ibitero byo kuwa gatanu nijoro i Bujumbura, hari n’ibindi bibiri byabanje mu ntangiriro z’uku kwezi no mu mpera z’ukwezi gushize ariko bigasa n’ibiburizwamo.

Mu itangazo, leta y’u Rwanda yavuze ko nta mpamvu yo kujya muri ibyo bikorwa. Iti: “U Burundi bufite ikibazo ku Rwanda ariko nta kibazo dufitanye n’u Burundi”.

Leta y’u Rwanda isaba abategetsi b’igihugu cy’u Burundi gukemura ibibazo byacyo by’imbere mu gihugu no kudahuza u Rwanda n’amabi nk’ayo.

Ibihugu byombi bisanzwe bitarebana neza  kuva mu 2015 ubwo habaga imidugararo yo kugerageza guhirika ubutegetsi bw’uwari Perezida Pierre Nkurunziza.

Umwaka ushize, u Burundi bwafunze imipaka yabwo y’ubutaka iyihuza n’u Rwanda, nyuma y’uko umuhate wo kunga ibihugu byombi unaniranye.

Kugeza ubu igihugu cy'u Burundi cyugarijwe n’ibibazo bikomeye by’ibura ry’igitoro bifitanye isano n’ibura ry’amadevize mu gihugu, ibi bimaze gutera kubura kw’ibintu bitandukanye by’ibanze  mu gihugu, n’ihungabana ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-05-13 03:49:49 CAT
Yasuwe: 132


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ese-koko-u-Rwanda-rwaba-rifite-uruhare-muri-grenades-zatewe-i-Bujumbura.php