FARDC irigamba kwirukana M23 mu bice bimwe byo muri Kivu ya Ruguru
Mu mirwano ikaze yabaye ku wa Gatandatu tariki ya 18 Gicurasi yarangiye ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo FARDC zigamba kuba zirukanye M23 mu bice bimwe byo muri Kivu ya Ruguru.
FARDC itangaza ko yigaruriye ibice byo muri Teritwari ya Masisi ndetse n'ibindi bice biri ku misozi ya Misinga na Ibuga byo muri Masisi.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko guhera ku wa Kane kugeza ku wa Gatandatu w'icyi cyumweru mu bice bya Mweso habaye imirwano ikaze cyane yahanganishize M23 n'ihuriro ry'ingabo za Leta na Wazalendo.
Andi makuru avuga ko ibice bya Kibilizi na Rwindi bikiri mu maboko y'umutwe wa M23.
Gusa umuvugizi wa M23 Lt Col Willy Ngoma yavuze ko ibyavuzwe ari ibinyoma ubutegetsi bwa Kinshasa bumaze igihe bwarashize imbere.
Ati"Nyuma yo guhura n'ibibazo ku miringo yose y'urugamba guverinoma ya Tshisekedi yahisemo ingamba z'akaduruvayo yica abaturage bayo ndetse n'ingamba zo kubeshya nk'ibya Kibilizi na Vitshumbi."'
Kugeza ubu FARDC ivuga ko igamije gukuraho burundu M23 ikava ku butaka bwayo ndetse ikaba idahwema kuvuga ko uyu mutwe ugenzurwa ndetse ugaterwa inkunga n'u Rwanda gusa u Rwanda narwo rukomeza guhakana ibyo FARDC iruvugaho.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show