English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

FARDC yongeye kugongana na M23

Igisirikare cya Leta ya Congo, kirashinja Umutwe wa M23 kudakura abasirikare bayo mu mu Mujyi wa Walikale no mu nkengero zawo, mu gihe M23 nayo ivuga ko iki gisirikare cya Leta nacyo gikomeje kubagabaho ibitero bya Drone.

Ku rukuta rwa X rw’umuvugizi wa AFC/M23 Lawrence Kanyuka,  yanyujijeho ubutumwa bugaragaza ko izi ngabo za DRC zitubahirije ibyo bari bitangarije byo kutongera kubashotora, ibi bikaba byaravugiwe kuri Televiziyo y’Igihugu ya Congo RTNC mu mpera z’icyumweru dusoje, ko nta bitero bizongera kugabwa kuri aba barwanyi.

Icyo gihe umuvugizi wa FARDC Maj. Gen Sylvain Ekenge, yavuze ko  kugaba ibitero kuri M23 bitazongera anasaba ko na Wazalendo yabihagarika.

Kanyuka avuga ko ngo kuba  FARDC itavana drone z’intambara i Walikale, biri mu bishobora guteza inzitizi zo kutubahiriza amasezerano yo guhagarika imirwano bityo bikabangamira gahunda y’amahoro yari isanzweho.

Agaragaza ko rero kuba hagikomeje ibitero by’izo drone , ari igisobanuro cy’uko M23 nayo igomba kuba ikiri muri uyu mujyi



Izindi nkuru wasoma

Imirwano ikaze i Kavumu: Inyeshyamba za Wazalendo zinjiye mu mujyi, M23 na FARDC byabayobeye

Agezweho ku rugamba rwa M23 na FARDC: Habaye gutungurana kwihuse kuri Walikale - Kakuku

Ubushyamirane bwa Gen. Muhoozi n’abayobozi ba FARDC bwazamuye ikindi kintu

Goma: AFC/M23 yongeye gufungura Ikigega cyo kuzigama no kuguriza

FARDC izasenywa, ARC nizo zizaba Ingabo zonyine za Congo - Corneille Nangaa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-24 14:33:33 CAT
Yasuwe: 66


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/FARDC-yongeye-kugongana-na-M23.php