Gakenke:Imodoka itwara abagenzi ya International yakoze impanuka
Imodoka itwara abagenzi ya International ifite parake RAH276D yakoze impanuka ubwo yavaga i Musanze yerekeza i Kigali abagenzi batatu barakomereka bahita bajyanwa mu bitaro bya Ruhengeri.
Ibi byabaye ku wa Gatatu tariki ya 19 Kamena ahagana i saa saba n'igice nibwo iyo modoka yagonze igiti cyiri hafi y'umuhanda ubwo yari igeze mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Kivuruga.
Aya amakuru yemejwe n'umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza aho yavuze ko batatu mu bari muri iyo modoka aribo bakomeretse kandi ko bahise bajyanwa mu bitaro igitaraganya.
Ati"Yagonze igiti cyari hakurya y'umuhanda hakomereka batatu mu bari bari muri iyo modoka bahita bajyanwa n'imbangukiragutabara mu bitaro bya Ruhengeri.
Abakomeretse ni Niyitegeka Jean Baptiste w'imyaka 33 wakomeretse mu mutwe no mu mugongo, Irasubiza Omela w'imyaka 21 wakomeretse ku kuboko na Berwa Dela Joe w'imyaka 21 wakomeretse mu maso.
SP Jean Bosco yavuze ko hari gukorwa iperereza kugirango hamenyekane icyateye iyo mpanuka.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show