English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gakenke:Umuhanda wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’amasaha 10 wafunzwe n’inkangu

Umuhanda Gakenke- Musanze wongeye kuba nyabagendwa nyuma yuko Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko uyu muhanda wafunzwe n’inkangu guhera saa sita z’ijoro zo kuwa 30 Mutarama 2024 bigatuma abawukoresha baba bahagaritse ingendo.

Iyo nkangu yabereye mu Murenge wa Nemba Mu karere ka Gakenke ahitwa Buranga mu muhanda uhuza Musanze na Kigali.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Gahigi yatangarije Kigali Today ko uyu muhanda wongeye kuba nyabagendwa nyuma yuko hakozwe ibikorwa byo kuwutunganya ubu ibinyabiziga bikaba bishobora gutambuka.

Uyu muhanda wari wafunze urujya n’uruza rw’ibinyabiziga bikoresha uyu muhanda kuko imodoka ziva i Musanze zerekeza i Kigali ndetse n’iziva i Kigali zerekeza i Musanze zari zabuze uburyo zitambuka.



Izindi nkuru wasoma

Ntibisazwe: Umuhanzi Mike Kayihura afite inzozi zo kuba umutoza w’umupira w’amaguru.

Icyakurikiyeho nyuma yuko Perezida Trump asinye itegeko rikumira abakinnyi bihinduje ibitsina.

Ubwicanyi bukomeye i Nyamasheke: Xavier yarashwe nyuma yo kwica umugore we n’umuturanyi.

Minisitiri w’Ingabo wa Afurika y’Epfo ku gitutu cyo kwegura nyuma y’urupfu rw’abasirikare 14

Urubyiruko 33 rwahawe Miliyoni 170 Frw nyuma yo guhugurirwa mu mahanga.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-01-30 10:18:49 CAT
Yasuwe: 179


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/GakenkeUmuhanda-wongeye-kuba-nyabagendwa-nyuma-yamasaha-10-wafunzwe-ninkangu.php