Gakenke:Umuhanda wongeye kuba nyabagendwa nyuma y’amasaha 10 wafunzwe n’inkangu
Umuhanda Gakenke- Musanze wongeye kuba nyabagendwa nyuma yuko Polisi y’u Rwanda yari yatangaje ko uyu muhanda wafunzwe n’inkangu guhera saa sita z’ijoro zo kuwa 30 Mutarama 2024 bigatuma abawukoresha baba bahagaritse ingendo.
Iyo nkangu yabereye mu Murenge wa Nemba Mu karere ka Gakenke ahitwa Buranga mu muhanda uhuza Musanze na Kigali.
Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SP Emmanuel Gahigi yatangarije Kigali Today ko uyu muhanda wongeye kuba nyabagendwa nyuma yuko hakozwe ibikorwa byo kuwutunganya ubu ibinyabiziga bikaba bishobora gutambuka.
Uyu muhanda wari wafunze urujya n’uruza rw’ibinyabiziga bikoresha uyu muhanda kuko imodoka ziva i Musanze zerekeza i Kigali ndetse n’iziva i Kigali zerekeza i Musanze zari zabuze uburyo zitambuka.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show