English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gaza: Abandi basirikare benshi ba Israel bapfuye, imibare y’abitaba Imana ikomeje kwiyongera

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ingabo za Israel, abasirikare barindwi ba Israel bishwe ku wa Kabiri ubwo igisasu cyari cyafashwe ku modoka yabo y’intambara cyaturikaga mu gace ka Khan Younis mu majyepfo ya Gaza.

Iryo turika ryabaye mu gihe hakomeje imirwano muri ako gace, aho undi musirikare wa Israel yakomeretse bikabije kubera kuraswa n’intwaro, nk’uko igisirikare cyabitangaje.

Nk’uko bitangazwa na AP News, umutwe w’inyeshyamba za Hamas, Al-Qassam Brigades, wigambye ko ari wo wagabye iki igitero  (ambush) ku basirikare b’Abanyayisiraheli bari bihishe mu nyubako y’abantu mu majyepfo ya Gaza.

Mu itangazo washyize ku rubuga rwa Telegram, uwo mutwe watangaje ko abarwanyi bawo bakoreshaga igisasu cya Yassin 105 hamwe n’ikindi gisasu barashe ku ngabo za Israel mu majyepfo ya Khan Younis, bahitana bamwe banakomeretsa abandi.

Izi mpfu zije mu gihe umubare w’abasirikare ba Israel bamaze gupfa kuva intambara yatangira ku ya 7 Ukwakira 2023, ubwo Hamas yagabaga igitero mu majyepfo ya Israel, umaze kurenga 860. Muri abo, abarenga 400 bishwe mu mirwano yabereye imbere muri Gaza.

Minisiteri ’Ubuzima ya Gaza yatangaje ko umubare w’Abanyapalestine bamaze kwicwa kuva Israel yatangira ibikorwa byayo bya gisirikare wageze ku 56,077. Muri abo harimo abantu 5,759 bishwe guhera ku ya 18 Werurwe, ubwo Israel yasubukuraga ibikorwa byayo bya gisirikare nyuma y’igihe cy’amezi abiri cy’agahenge.

Iyo Minisiteri, itandukanya abasilikare n’abasivile, yavuze ko barenga 50% by’abapfuye ari abagore n’abana. Nubwo bamwe mu bafashwe bugwate barekuwe biciye mu masezerano y’agahenge n’ubundi bwumvikane, hari abacyari mu maboko ya Hamas.

Israel yo ivuga ko igamije gusa kwica abarwanyi, igashinja Hamas gukoresha abaturage nk’ingabo zitwikiriye mu mijyi ikomeje guturwamo n’abantu. Igisirikare cya Israel kivuga ko kimaze kwica abarwanyi ba Hamas barenga 20,000, nubwo kitaratanga ibimenyetso bifatika by’iyo mibare. Hamas ntiyigeze igira icyo itangaza ku mubare w’abarwanyi bayo bapfuye.



Izindi nkuru wasoma

Gaza: Abandi basirikare benshi ba Israel bapfuye, imibare y’abitaba Imana ikomeje kwiyongera

Ukraine: Ibitero by’u Burusiya byahitanye abantu barindwi i Kyiv, abandi 22 barakomereka

Byinshi mutamenye ku mugore witabiye Imana nyuma yo kurarana na Pasiteri i Nyaruguru

Ibyo Kanye West yavuze kuri P Diddy byatangaje benshi

Abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran baguye mu gitero kidasazwe cyagabwe na Israel



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-26 16:27:07 CAT
Yasuwe: 32


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gaza-Abandi-basirikare-benshi-ba-Israel-bapfuye-imibare-yabitaba-Imana-ikomeje-kwiyongera.php