Gen Muhoozi aratabariza Umudepite uri muri gereza wazize kuba amushigikiye
Umuhungu wa Perezida Museveni akaba n'umugaba mukuru w'ingabo za Uganda Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye se kumva amarira y’Abanya-Uganda agakora impinduka.
Gen. Muhozi Kainerugaba uheruka mu Rwanda ku wa 11 Kanama 2024 mu birori by’irahira rya Perezida Paul Kagame, ku wa 15 Kanama yanyujije ubutumwa ku rubuga rwa X atabariza inshutiye Depite Michael Mawanda umaze igihe afunzwe ashinjwa ibyaha bya ruswa.
Gen Muhoozi yavuze ko ikibabaje ari uko Mawanda ari we gusa ufunzwe nyamara muri Uganda hari abantu bamaze imyaka ibarirwa muri mirongo biba igihugu ndetse kuri ubu bakaba bagifite imyanya ikomeye.
Ati: “Inshuti yanjye Michael Mawanda ari muri gereza (none se batekereza ko tuzakomeza guceceka) ikibabaje nuko abantu bamaze imyaka mirongo biba igihugu bakiri ba Minisitiri. Mzee [Perezida Museveni] akwiye kumva amarira yacu akemera impinduka”.
Gen Muhoozi azwiho kutumvikana na bamwe mu byanya-politike bo mu ishyaka rya Se ahanini bakaba bapfa ko batamushigikiye nk'umukandida ushobora gusimbura se, bikaba bikekwako uyu Michel afunzwe azira kuba ashigikiye umuhungu wa Perezida.
Yunzemo ati: “Icyaha gikomeye azira ni ugushyigikira Muhoozi Kainerugaba muri Bushenyi. Icyo ni cyo cyaha cyonyine yakoze. Kunshyigikira. Mubohore Mawanda”.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show