English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Goma: Abantu 70 bivugwa ko bakora ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Abantu 70 bivugwa ko ari bamwe mu ubugizi bwa nabi n'ababa muri uwo mujyi bitemewe n'amategeko  mu mujyi wa Goma  batawe muri yombi mu masaha 24 ashize. ni  mu rwego rw’igikorwa cyiswe: “Safisha mji wa Goma”, cyagizwemo uruhare n'inzego zishinzwe umutekano muri icyo gihugu.

Abayobozi b'ingabo batanze aya makuru ku wa gatatu tariki ya 26 Kamena i Goma, ubwo bagezaga ku baturage abantu batawe muri yombi muri iki gikorwa kigamije guhashya amabandi mu murwa mukuru wa Kivu y'Amajyaruguru.

Muri abo bafashwe hagaragarayemo  abagore batandatu bafite ubwenegihugu bw’u Rwanda baregwa kuguma mu mujyi wa Goma mu buryo butemewe n'amategeko.

Irindi tsinda rigizwe n’abakobwa cumi na barindwi, harimo n’abana barindwi, bivugwa ko bakora uburaya.

Liyetona Olivier Sadiki Umwe mu bayobozi bo mu Karere ka 34 ka gisirikare na we yerekanye,abasirikari batatu bo mu mutwe wa 113 wa FARDC, basanze bazerera mu mujyi batabifitiye uburenganzira.

Kuwa kabiri tariki ya 24 Kamena, aba bavugwa ko ari abagizi ba nabi bagomba kugezwa imbere y'inkiko bakabazwa ibyo bakoze, nk'uko byatangajwe n’umuyobozi w’umujyi wa Goma, Faustin. Kapend Kamand.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-27 14:36:25 CAT
Yasuwe: 107


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Goma-Abantu-70-bivugwa-ko-bakora-ubugizi-bwa-nabi-batawe-muri-yombi.php