English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Goma mu maboko ya M23: Imipaka yongeye gufungurwa, Abanyarwanda bataha bishimira ubuzima.

Nyuma y’uko umujyi wa Goma ufashe n’umutwe wa M23, ubuzima bw’abaturage n’abari mu bucuruzi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda butangiye gusubira ku murongo.

Imipaka ihuza Goma na Gisenyi yongeye gufungurwa, bituma abashoferi n’abacuruzi bari barabuze uko bataha binjira mu Rwanda, bashimira Imana kuba bongeye kubona amahirwe yo gutahuka.

Bamwe mu baturage basize inyuma imirwano baravuga ko ingabo za FARDC zishyikiriza M23 nyuma yo gutsindwa.

Nubwo amasasu make akirangwa mu mujyi wa Goma, hari icyizere cy’uko ubuzima bugenda bugaruka. Bamwe mu baturage batangiye gusubukura ubucuruzi bwabo, bityo umujyi ugenda wongera gusubira ku murongo.

Ku rundi ruhande, M23 yihaye inshingano zo kugarura amahoro, gucyemura ikibazo cy’amazi meza n’amashanyarazi byari byarabaye ikibazo gikomeye mu mujyi wa Goma.

Ibi bitanga icyizere ko umujyi ushobora kongera gukomera, nubwo ingaruka z’intambara zikomeje gusiga ibikomere ku baturage. Icyakora, hari isomo rikomeye ku kuba ubuzima bushobora kongera kubyutswa n'ubwo intambara zakomerekeje benshi.



Izindi nkuru wasoma

M23 yongeye kwisasira ikindi gikonyozi mu ngabo za Congo.

Abaturage ba Goma mu myigaragambyo bamagana ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

M23 irakurikizaho iki nyuma yo gufata no kugenzura umujyi wa Goma muri DRC.

Lt. Col. Willy Ngoma ijwi rikomeye rya M23: Inzira y'ubuzima n'urugendo rwe rwa Gisirikare.

U Rwanda rwakiriye abakozi ba Banki y'Isi 40 bari baraheze i Goma kubera intambara.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-28 17:39:18 CAT
Yasuwe: 34


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Goma-mu-maboko-ya-M23-Imipaka-yongeye-gufungurwa-Abanyarwanda-bataha-bishimira-ubuzima.php