English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Green party byayigendekeye bite ku munsi wanyuma wo kwiyamamaza ( AMAFOTO)

Kuri iyi tariki ya 13 Nyakanga niwo wari umunsi wanyuma w’ibikorwa byo kwiyamamaza ku myanya itandukanye harimo n’uwumukuru w’igihugu ishyaka riharanira demokarasi  no kurengera ibidukikije mu Rwanda Green party ryabisoreje mu turere twa Rwamagana na Nyarugenge abatuye utu turere batangariza Dr.Frank Habineza ko bari kubarira amasaha ku mitwe y’intoki

Abarwanashyaka ba Green party barangajwe imbere na Perezida waryo Dr.Frank Habineza bagisesekara mu karere ka Rwamagana basanganijwe urugwiro n’abaturage bizihiwe bafite amabendera y’irishyaka maze nawe ashimangira ko aka karere kari mu turere yiyumvamo bitewe n’amagambo se umubyara yamubwiraga kera akiri mu gihugu cya Uganda

Yagize ati “Muzehe wanjye yatuye muri aka karere, yambwiraga ko hari akarere kitwa Rwamagana keza ibitoki akambwira ibyiza yahagiriye nkumva nanjye ndagakunze,niyo mpamvu mpora numva nagasura kuko ubu ni ubugira kenshi ngera muri aka karere .“

Mukarere ka Nyarugenge nk’abanyamujyi n’abanyabirori baje kwakira umukandida Dr.Frank Habineza ndetse n’abakandida depite birishyaka uko ari 50 nkuko bemejwe na komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora bishimye babyina doreko hari abacuranzi n’abaririmbyi batandukanye basusurutsa abaje gushyigikira no kumva imigabo n’imigambi byirishyaka batangaza ko inkoko ariyo ngoma nkuko Hakizimana Claude umusore wa Nyarugenge yabigarutseho

Ati “ Harabura umunsi umwe gusa. yego ntakabuza tuzamutora kuko umuntu uzakuraho ikigo cy’inzererezi ntawabura kumutora.”

Amatora y’umukuru w’igihugu ndetse n’ayabadepite ateganijwe kumunsi wejo tariki ya 14 ku banyarwarwanda baba mu mahanga ndetse na tariki ya 15 Nyakanga ku banyarwanda baba mu gihugu imbere

Ku mwanya w’umukuru w’igihugu hemewe kandi hiyamamaza abakandida batatu harimo Umukandida Paul Kagame watanzwe n’umuryango FPR Inkotanyi , Mpayimana Phillipe Umukandida wigenga ndetse na Dr.Frank Habineza watanzwe n’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Green party



Izindi nkuru wasoma

Inkambi ya Mahama yagaragaje ubudasa mu irushanwa ryahuzaga amakipe yo mu nkambi(Amafoto)

Azam FC yasesekaye i Kigali (Amafoto)

Ikipe y'ingabo z'igihugu yerekeje muri Tanzania (Amafoto)

Abasirikare 100 ba RDF basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru(Amafoto)

Abanyamakuru babiri bakoreraga Aljazeera bahitanywe n’ibitero by'ingabo za Israel



Author: Emmanuel Ndayambaje Published: 2024-07-13 16:47:32 CAT
Yasuwe: 100


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Green-party-byayigendekeye-bite-ku-munsi-wanyuma-wo-kwiyamamaza--AMAFOTO.php