Hamaze kumenyekana ikipe y’igihugu izacakirana n’Amavubi y’u Rwanda.
CHAN 2024: Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izacakirana n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike ya CHAN 2024 izabera mu bihugu bitatu byo mu Karere muri Gashyantare 2025.
Ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo nyuma yo gutsinda ibitego 2-0 Kenya, mu mukino ubanza ikongera ikanganya nayo mu mukino wo kwishyura igitego 1-1, byayihesheje itike yo guhura n’Amavubi.
Umukino ubanza uteganyijwe hagati y’amatariki ya 20 na 22 Ukuboza 2024, mu gihe uwo kwishyura uzakinirwa kuri Stade Amahoro nyuma y’icyumweru kimwe.
Ikipe y’igihu y’u Rwanda ‘Amavubi’ irasabwa gusezerera Sudani y’Epfo kugira ngo igire amahirwe yo kuba yakwerekeza muri CHAN, kuko kugeza ubu ntawe uzi ikizagenderwaho ngo hamenyekane igihugu kiziyongera kuri bitatu bizakira iri rushanwa.
Uretse Kenya yasezerewe ariko isanganywe itike ya CHAN nka kimwe mu bihugu bizakira iri rushanwa.
Tanzania na yo yasezerewe na Sudani kuri penaliti 6-5 nyuma y’aho buri kipe itsindiye mu rugo igitego 1-0, hagahita hitabazwa ubwo bujyo.
Uko imikino ya CHAN iteganyijwe mu ijonjora rya nyuma mu bihugu byo mu Karere.
Burundi izacakirana na Uganda
Ethiopia izahura Sudani
Ruzaba rwambikanye kandi hagati ya Sudani y’Epfo n’u Rwanda.
Nsengimana Donatien.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show