English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Hamisa Mobeto yatangaje inshuro Diamond Platnumz yamuteye inda


Ijambonews. 2020-10-16 09:57:34

Umunyamideli akaba n’umushabitsi wo muri Tanzania, Hamisa Mobetto, wabyaranye na Diamond Platnumz, yavuze ko uyu muhanzi yamuteye inda inshuro 3 zose ariko havuka imwe izindi zivamo.

Uyu munyamideli yatangaje ko ubwo uyu muhanzi yari yarashakanye na Zari babana nk’umugore n’umugabo ari bwo yamusariye yifuza kubyarana na we.

Uyu mugore yavuze ko Diamond yamuteye inda zigera kuri 3 ariko ku bw’amahirwe make zose ntizavuka.

Yavuze ko mbere yo kubyarana umwana w’umuhungu baifitanye, yabanje gukuramo inda 2 za Diamond.

Ati: Ndatekereza umuntu uzi ibirenze ko umwana ari uwe cyangwa atari uwe ni Diamond, kuko na mbere y’uko ntwita inda ya Dylan, natwaye inda ze 2 ariko ku bw’amahirwe make zivamo.

Ubwo Diamond yabanaga na Zari ni bwo yamucaga inyuma na Hamisa Mobetto, baje kubyarana umwana w’umuhungu, Naseeb Dylan tariki ya 8 Kanama 2017.



Izindi nkuru wasoma

Abasoje amasomo mu Itorero indangamirwa ikiciro cya 14 bahawe impanuro na Minisitiri w'intebe

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

URwanda rwatangiranye ishyaka no gutsinda mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi

Abasirikare 100 ba RDF basoje amahugurwa yo kurinda abayobozi bakuru(Amafoto)

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w'Intebe



Author: Ijambonews Published: 2020-10-16 09:57:34 CAT
Yasuwe: 1484


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Hamisa-Mobeto-yatangaje-inshuro-Diamond-Platnumz-yamuteye-inda.php