English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Humble Jizzo ntiyishimiye uburyo we, Nizzo na Safi Madiba babanye muri iki gihe


Ijambonews. 2020-04-21 14:39:15

Manzi James uzwi nka Humble Jizzo wamamaye mu itsinda rya Urbanboys , abinyujije ku rubuga rwa instagram yibajije kibazo gikomeye cyanatinguye benshi kuri itsinda rya Urban boys bakiri batatu , dore ko hari nabatangiye gutekereza ko aba basore basubirana.

Humble Jizzo yazanye igitekerezo yibaza impamvu atari kubona avugana n'abavandimwe be bari bahuriye mu Itsinda kandi baramenyanye nta kintu na kimwe bafite, bakava i Butare bakaza i Kigali bagakora bakagera ku rwego rwashimisha umuhanzi wese, none bakaba batari kuvugana.

Humble yigashishije urubuga rwa Instagram yanditse agira ati ”Ni iki gishobora gutuma ushwana n’umuntu w’inshuti, mwakoranye cyangwa mwakuranye, mwabanye cyangwa muvukana, mukareka kuzongera kubonana cyangwa kuvugana ?.

Buri wese ukuri ni uko abyunva cyangwa abibona bimwe bita ngo ukuri ni ukwa nyiri ubwite”.

Humble jizzo yabajije iki kibazo kigaragiwe n'ifoto ya Urban Boyz ya 3 ashaka kugaragaza ko ababajwe n'ukuntu aba basore basangiye akabisi n'agahiye bari kubana muri iyi minsi.

Ubutumwa Humble Jizzo yashyize kuri Instagram buherekejwe n'ifoto yabo bakiri batatu bwatumye benshi mu bamukurikira batambutsa ubutumwa bwinshi cyane aho basubizaga ikibazo yari abajije banamwereka urukundo bakundaga iri tsinda mbere rikigizwe n'abantu batatu.

Mu bagize icyo bavuga kuri iyi foto harimo n'abanyamakuru b'imyidagaduro hano mu Rwanda, bagarutse ku byiza byaranze iri tsinda ndetse n'ahaza haryo.

Benshi bagiye bavuga ibitandukanue gusa bamwe bagarutse ku mafranga , abagore n'intangazamakuru nk'ibyatuma abantu bashwana.

Gusa benshi batanze igitekerezo cy'uko bakoshimira kubona aba bagabo basubirana nkuko byahoze , nakongera gutanha ibyishimo kubakunzi b'umuziki wabo bakiri " Swagger boys , The Super Swager nkuko biyitaga.

Uwitwa @hatetienne99 mu mvugo itebya yagize ati ”Urban Boyz yasubiye kuba batatu ku rugamba byatanga umuti wa Covid-19”.

Luckyman Nzeyimana ukora kuri RBA yagize ati ”Ndifuza umunsi umwe kuzongera kubabona muri kumwe nk'uko nyakwigendera Dj Miller yasize abivuze! In sha Allah”.

Hagiye hatangwa ibitekerezo bitandukanye , ikigaragqra ni uko abafana bamwe ba Urban Boys bagaragaje agahandi bafite ko kubura iri tsinda mu ruhando rwa muzika ndetse n’udushya twarangaga aba bagabo.

Umwe muri aba bafana, yavuze ko byagabanije iterambere rya muziki nyarwanda Igihari ni uko aba basore basize icyuho mu muziki nyarwanda ndetse benshi mu bakunzi b'umuziki batanahwema kuvuga ko banakumbuye udushya twabo byaba ari mu bihangano ndetse n’ikintu kimeze nk'ishyaka iri tsinda ryakoranaga ibikorwa byaryo.

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Afande Kagame aramutse ampaye ubutaka muri Kigali nahubaka Hoteli -Gen. Muhoozi.

Bitunguranye Byiringiro Lague wifuzwaga cyane na Rayon Sports, yasinye umwaka n’igice muri Police

Abantu 12 bakubiswe n’inkuba bane muri bo bahita bitaba Imana.

Abiga mu mwaka wa Mbere muri Kaminuza y’u Rwanda barataka gutinda guhabwa mudasobwa.

Umuriro uzaka: Mondlane utavuga rumwe na Leta muri Mozambique agiye kugaruka mu gihugu.



Author: Ijambonews Published: 2020-04-21 14:39:15 CAT
Yasuwe: 1126


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Humble-Jizzo-ntiyishimiye-uburyo-we,--Nizzo-na-Safi-Madiba-babanye-muri-iki-gihe.php