English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

 

I Paris: Abaraperi bakomeye Offset na Gazo bateranye amangumi induru ziravuga.

Umuraperi w’umunyamerika Offset yahuye na mugenzi we Gazo bari bagiye gufatana amashusho y’indirimbo ariko birangira bateranye ibipfunsi induru ziravuga.

Mu ijoro  ryo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2024, nibwo Offset n’ikipe ye barwanye n’ab’umuraperi Gazo i Paris biratinda, mu gihe bari bahanye gahunda yo guhura bagafata amashusho y’indirimbo bafitanye.

Impamvu y’iyi mirwano biravugwa ko umuraperi w’umufaransa Gazo n’abantu be bategereje Offset, ariko we n’ikipe ye bagakererwa amasaha abiri ku gihe bari bahanye aho bari mu Bufaransa.

Kuva ubwo Gazo yahise asaba ko yasubizwa amafaranga yakoresheje muri gahunda zakorewe aho zose kuko Offset atubahirije igihe, ariko uyu muraperi w’umunyamerika amubwira ko bidashoboka.

Niho byahereye aba bombi baterana ibipfunsi, abarinzi ndetse n’abari aho bose babyivangamo. Icyakora biratangazwa ko muri aba baraperi nta n’umwe watawe muri yombi.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA HABYARIMANA Fiston Joseph RISABA GUHINDURA AMAZINA

JENDA Sector-NYABIHU:ITANGAZO RIHAMAGARIRA BA RWIYEMEZAMIRIMO GUPIGANIRA ISOKO

G.S SYIKI-RUTSIRO: ITANGAZO RYO GUPIGANIRA ISOKO No:01/SYIKI TSS-2025/2026

SHYIRA SECTOR-NYABIHU:ITANGAZO RYO KUGEMURA IBIKORESHO BY’UBWUBATSI BIZAKORESHWA MU KUBAKA IBYUMBA

CYANZARWE Sector-RUBAVU:ITANGAZO RYO GUPIGANIRA AMASOKO MU MWAKA 2025-2026



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-15 11:19:38 CAT
Yasuwe: 655


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/I-Paris-Abaraperi-bakomeye-Offset-na-Gazo-bateranye-amangumi-induru-ziravuga.php