English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ibikomeje gukorwa  n'inyeshyamba za ADF muri DRC  byarenze uruvugiro

Umutwe w'inyeshyamba wa ADF ukorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo muri uku kwezi uri gukora ibikorwa ndengakamere byo kwica abaturage aho habarurwa abarenga 150 uyu mutwe umaze kwica kuva uku kwezi kwatangira.

Paluku Sebastien ukuriye Sosiyeti Sivile ya Kambau mu gace ka Kibasiwe,  yabwiye itangazamakuru ko ADF iri kwibasira abatuye muri Kivu ya Ruguru.

Ati"Tuributsa abategetsi b'Intara ya Kivu ya Ruguru yose ko turi kwigarurirwa n'abanzi kandi Aka karere kacu ariko kari  gasigaye gahumeka amahoro."

Muri iyi minsi inyeshyamba z'umutwe wa ADF zibasiye ibice bya Lubero muri Kivu ya Ruguru ni mu gihe mu  minsi yashize yari imaze iminsi izengereza abatuye hafi y'umupaka wa Uganda.

Amashusho yakomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje imirambo y'abagore n'abana iri hasi harimo n'iyishwe mu buryo bw'agashinyaguro.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu i Maikengo muri Lubero ADF ishinjwa kwica abarenga 40 ikoresheje intwaro gakondo nkuko ubutegetsi bwo muri ako gace bubitangaza.

Ku wa Kane tariki ya 13 Kamena izi nyeshyamba zishe abandi bantu batandatu zishimuta abandi babarirwa muri za miringo ibasanze mu murima yabo ahitwa i Musongo nkuko abategetsi bakomeje babivuga.

Amakuru avuga ko zatwitse amazu arenga 100 bituma abantu benshi bava mu byabo barahunga.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-14 03:30:47 CAT
Yasuwe: 198


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ibikomeje-gukorwa--ninyeshyamba-za-ADF-muri-DRC--byarenze-uruvugiro.php