Ibiro by’Umukuru w’igihugu cya Tchad byatatswe n’abitwaje intwaro 19 bahasiga ubuzima.
Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 8 Mutarama 2025, abitwaje intwaro bagabye igitero ku biro by’Umukuru w’igihugu i N’Djamena habaho kurasana n’abaharinda.
Amakuru akavuga ko mu bateye 18 bahaguye ndetse n’umusirikare umwe w’igihugu ahasiga ubuzima.
Umwe mu batuye aho mu murwa mukuru wa Tchad, N’Djamena, yabwiye BBC ko urusaku rw’amasasu rwari rucyumvikana mu ma saa tatu n’igice z’ijoro, gusa ubuyobozi bukaba bwatangaje ko ubu hagarutse ituze.
Iby’icyo gitero byanemejwe n’umuvugizi wa Guverinoma akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Tchad, Abderaman Koulamallah, ndetse abateye bikavugwa ko bari Abakomando 24, bikekwa ko ari abo mu mutwe w’iterabwoba wa Boko Haram.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show