Iburiwa yanditswe na Mayor w’Akarere ka Rusizi yagaragayemo gupfobya jenoside
Kubera amagambo yagaragaye mu ibaruwa yanditswe na Mayor w’Akarere ka Rusizi Dr Kabirigi Anicet, byatumye Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi yandika ibaruwa yamagana amagambo mabi adakwiye yanditswe muri iyo baruwa asenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Dr Kabirigi Anicet yanditse iyi baruwa ku wa 01 Weruwe 2024 asaba inama njyamana y’Akarere ka Rusizi ko yaza kwitabira inama yo kwemeza amatariki yo kwibuka Abazize Jenoside yakorewe Abatusti mu Rwanda mu 1994.
Muri iyo baruwa mu gika cya kabiri Dr Kabirigi Anicet yaranditse ati”Mbandikiye iyi baruwa mbatumira mu nama yo kwemeza amatariki yo kwibuka ‘abanyu’ bazizeze jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Ubuyobozi bwa njyanama y’Akarere ka Rusizi yanditse iti” iyi nyandiko yawe yo kuwa 01 Weruwe 2024 igaragaza ko wowe bitakureba,ikomeje kubabaza Abanyarwanda bose byumwihariko irashengura abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.”
Njyanama yaboneyeho kwibutsa Dr Kabirigi Anicet ko ariwe wakagombye gutanga urugero rwo kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Tariki ya 06 Werurwe Dr Kabirigi Anicet yanditse indi baruwa asaba imbabazi avuga ko ibyagaragaye mu ibaruwa yanditse mbere yatewe n’ikosa ry’imyandikire,mu gihe njyanama ivugako ibyo yavuze muri iyo baruwa yabikoze abigambiriye kuko yayanditse nyuma yo gusesengura akabona ko yakoze amakosa.
Njyanama yavuzeko atari ubwa mbere uyu muyobozi agaragaje gupfobya jenoside mu mvugo ye kuko no mu gihe cyo kwibuka jenoside ku nshuro ya 29 yavuze ati” mwataburuye umubiri w’umuntu utarahigwaga mu gihe cya jenoside wo mu murenge wa Nyakabuye,muwukura aho yari ashyinguye neza mu rugo iwe ,muwujyana mu Rwibutso rwa Nyarushishi,uratunganwa mushaka kuwushyingura mucyubahiro.”
Njyanama kandi yavuzeko hari amagambo yakoreshejwe numwe mu bayobozi b’Akarere ku Rwibutso rwa Nkaka ndetse ayo magambo akaba yarakomerekeje abantu benshi,aho uwo muyobozi yavuze ati”twaje hano mu nama no mu muhango wo kwibuka.”
Ibaruwa yanditswe na Njyanama y’Akarere igira iti” Nkwandikiye iyi baruwa ngusaba gutanga ubusobanuro ku magambo atari meza yagaragaye mu ibaruwa mwanditse kuwa 01 Werurwe 2024 ihora igaruka mu bihe byo kwibuka ,kandi bizaganirwaho igihe inama njyanama izaterana.”
Njyanama yasoje iyi baruwa ivuga ko yitandukanije n’amagambo yanditswe n’umuyobozi w’Akarere ndetse ko yamaganye amagambo yose asenya ubumwe bw’Abanyarwanda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show