English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Icyamamare Britney Spears gishobora gusubira mu muziki

 

Umuhanzikazi w’icyamamare Britney Spears agiye kugaruka mu muziki mu mwaka utaha nyuma y’igihe kinini atawukora kubera ibibazo bitandukanye yagiye ahura nabyo mu myaka 13 ishize.

Ikinyamakuru ET dukesha iyi nkuru cyatangaje ko uyu muhanzikazi w’imyaka 40 gifite amakuru cyakuye mu nshuti ye ya hafi ako umwaka utaha afite gahunda ndende ijyanye n’umuziki ndetse akaba azawugarukamo akongera gushyira hanze ibihangano.

Iyi nshuti ya Britney yabwiye ET iti “Britney ahanze amaso ahantu hatandukanye hari amahirwe mu myidagaduro ndetse hari n’ibindi bibyara inyungu ashaka gukora. Hari ibigo bishaka gukorana nawe. Yashimishijwe no kongera kwambara ingofero y’ubushabitsi mu mwaka mushya, ndetse akaba agenda atera imboni ku mahirwe menshi yo gushora imari atari afite ubushobozi bwo kugera mu bihe byashize.”

Yakomeje ivuga ko kuba afite uburenganzira bwo kwifatira ibyemezo yaba mu buzima bwe bwite ndetse no mu muziki, bigiye gutuma atekereza icyo yakora ndetse ubu akaba ategereje igihe cya nyacyo ngo atangire ibikorwa bitandukanye mu 2022.

Ngo gufata imyanzuro itandukanye azajya afashe n’umukunzi we Sam Asghari uheruka kumwambika impeta.

Uyu aganira na ET ati “Sam Asghari niwe uri kumushyigikira cyane, ndetse akabamutera imbaraga mu nzira iyo ariyo yose. Ibintu biri kugenda neza nk’abakundana ndetse kuva Britney yakwambikwa impeta umubano wabo warakomeye cyane.”

Mu butumwa Britney aheruka kunyuza ku mbuga nkoranyambaga yagaragaje ko yagiye yangirwa gukora ibikorwa bitandukanye bijyanye n’umuziki we mu gihe yari ari mu biganza bya se, aca amarenga y’uko n’ubwo yababajwe ashobora kongera kugarukana imbaraga.

Muri Gicurasi 2019, Britney Spears, yahagaritse kongera kuririmbira ku rubyiniro mu bitaramo ndetse icyo gihe hari amakuru yavugaga ko bishobora kuba bitazongera kubaho ukundi.

Yari afite ibitaramo muri Gashyantare uwo mwaka ariko ntiyabyitabira kubera impamvu yavuze ko zirimo n’iz’uburwayi.

Hagati ya 2007 na 2008, nibwo Britney Spears yafashwe n’uburwayi bwo kwigunga no guhuzagurika mu bwonko bwatumye se aba umwe mu bakurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi, akanamufasha gucunga umutungo we n’ibindi bijyanye n’ubuzima bwe. Izi nshingano yazambuwe muri Nzeri uyu mwaka.

 



Izindi nkuru wasoma

Dore icyateye gusubiranamo hagati y'Aba-Wazalendo mu ijoro ryakeye

Mr Ibu umukinnyi wa filime w’icyamamare yapfuye

Icyamamare mu mukino wa Tennis Yannic Noah yageze mu Rwanda

Icyamamare JB Mpiana kirashinjwa gufata ku ngufu umubyinnyi

Burna Boy ntabwo yibye umuziki w’Amerika-Steve Harvey



Author: Yves Iyaremye Published: 2021-12-29 08:54:10 CAT
Yasuwe: 327


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Icyamamare-Britney-Spears-gishobora-gusubira-mu-muziki.php