English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ikamba rya Miss w’Ubuyapani ryegukanwe n’ufite inkomoko muri Ukraine

Umunyamideri w’imyaka 26 yavukiye muri Ukraine maze afite imyaka itanu yimukana n’umuryango we bajya gutura m’Ubuyapani akurira mu gace ka Nagoya, kuwa mbere yambitswe ikamba rya Miss w’Ubuyapani bituma Abanyagihugu batangira kwibaza byinshi.

Carolina Shiino akimara gutsindira iri kamba bamwe batangiye kuvuga ko ari ikibazo kuko adasa nkuko Nyampinga w’Ubupapani yakagombye kuba asa.

Mu 2015 m’Ubuyapani ikamba rya Nyampinga ryambitswe umukobwa ufite ubwenegihugu bw’Ubuyapani ariko ufite ababyeyi babiri batandukanye.

Icyo gihe insinzi ya Miyamoto ufite se w’Umunyamerika ndetse na Nyina w’Umuyapani yashenguye benshi bavuga ko umuntu uvanze amaraso atakagombye guhabwa ikamba rya Nyampinga w’Ubuyapani.

Kuri iyi nshuro kuba Miss Shiino yegukanye ikamba rya Misi w’Ubuyapani nta maraso afite y’Ubuyapani habe na 0% byateje impagarara mu gihugu hose.

Bumwe mu butumwa bwagiye butangwa n’Abayapani ku mbuga nkoranyambaga banditse bati”yego uwo mukobwa ni mwiza ariko kuba amaraso ye ari ayo muri Ukraine 100% basi nta maraso avanze afite ntabwo bikwiye kuba yahawe ikamba rya Miss w’Ubuyapani.”

Abandi bati “iyo aza kuba afite amaraso  avanze byari kumvikana none afite 0% by’amaraso y’Ubuyapani kandi ntabwo yavukiye no m’Ubuyapani.”

Abandi bavuze ko insinzi ya Miss Shiino iri gutanga ubutumwa bubi ku bindi bihugu.

Abandi bavuze bati iyo aza kuba yaravukiye mu Burusiya nti yari gutorwa rwose birumvikana ko ari icyemezo cya Politike

Mu mwaka ushize ubwo yahabwaga ubwenegihugu bw’Ubuyapani yanditse ku rubuga rwa Instagram ati “Ntabwo nsa n’Abayapani ariko imiterere yanjye yahindutse nk’iy’Abayapani kuko nahakuriye kandi kwemerwa muri iri rushanwa nk’Umuyapani kazi binyuzuzamo ishimwe."



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-01-25 09:22:22 CAT
Yasuwe: 223


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ikamba-rya-Miss-wUbuyapani-ryegukanwe-nufite-inkomoko-muri-Ukraine.php