Ikipe ya Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède yatandukanye na Byiringiro Lague.
Ikipe ya Sandvikens IF yo mu Cyiciro cya Kabiri muri Suède, yatangaje ko biciye mu bwumvikane bw’impande zombi, yatandukanye na rutahizamu Byiringiro Lague utabonaga umwanya uhagije wo gukina.
Mu mwaka ushize ni bwo Byiringiro Lague, yerekeje muri Suède muri Sandvikens IF yari ikiri mu Cyiciro cya Gatatu. Uyu mukinnyi ukina asatira, yafatanyije na bagenzi be gufasha ikipe ya bo kujya mu Cyiciro cya Kabiri.
Gusa nta bwo yigeze abona umwanya uhoraho uhagije wo gukina, ari na byo byatumye iyi kipe itandukana na we biciye mu bwumvikane bwa buri ruhande.
Ibinyujije ku rukuta rwa yo rwa X, Sandvikens IF, yemeje ko yatandukanye na Byiringiro nyuma y’ubwumvikane bwabayeho.
Iyi kipe ikinamo undi Munyarwanda, Mukunzi Yannick inaherutse kongerera amasezerano, iri ku mwanya wa Gatandatu n’amanota 43 mu mikino 30.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show