Imiryango 4 y’ubucuruzi yahiye irakongoka – Ibyo iperereza ry’ibanze ryagaragaje
Mu masaha ya saa Tanu n’igice z’ijoro ryo ku wa 15 Mata 2025, inkongi y’umuriro yibasiye inzu y’ubucuruzi iri ahazwi nko mu Cyarabu, mu Murenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, isiga ibice bine by’ubucuruzi bibaye ivu.
Iyi nzu yacururizwagamo ibikoresho by’amashanyarazi, ibiribwa bihiye (restora), imyenda n’inkweto, byose bikaba byahiye bigakongoka. Abaturage batangaje ko inkongi yaturutse imbere mu nzu yacururizwagamo ibikoresho by’amashanyarazi.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye UMUSEKE ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko iyi nkongi yaturutse ku makosa y’amashanyarazi azwi nka short circuit.
Yagize ati: “Polisi yatabaye vuba umuriro urazimwa, birinda ko wagira ahandi ugera. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane n’agaciro k’ibyangiritse.”
SP Habiyaremye yasabye abaturage kugira amakenga ku ikoreshwa ry’amashanyarazi, no kujya bihutira kumenyesha inzego zibishinzwe mu gihe habaye ikibazo cy’inkongi, kugira ngo hatabaho kwangirika gukabije.
Abaturage bo mu Kagari ka Butare bemeza ko ari inkongi ikomeye ibaye muri aka gace mu mezi ashize, bakifuza ko habaho ubugenzuzi bukomeye bw’imiyoboro y’amashanyarazi mu mazu y’ubucuruzi, by’umwihariko aho hakunze kurangwamo ubucucike.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show