English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Imyigaragambyo y'urubyiruko yaburijwemo muri Tanzania

Polisi yo muri Tanzania, yatangaje ko yaburijemo imyigaragambyo yari yateguwe n'urubyiruko rubarizwa mu ishyaka rya Chadema ritavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Tanzania.

Amakuru avuga ko ari urubyiruko rusaga ibihumbi 10 rwari rwateguye iyo myigaragambyo, gahunda yari uguhurira mu Mujyi wa Mbeya mu Majyepfo y'iki gihugu kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Kanama, ariko Polisi yabimenye kare iburizamo iyo myigaragambyo.

Polisi yatangaje ko yamenye ko bari bwigaragambye bitwaje ko bari kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko uba kuri uyu wa mbere.

Itangazo ryasohowe na Polisi ya Tanzania,rivuga ko iyo myigaragambyo yari yateguwe n'abakiribato bazwi nka Gen-Z bigana bagenzi babo baherutse kwigaragambya muri Kenya,Uganda na Nigeria.

Iri tangazo rigira riti: “ Polisi yafashe icyemezo cyo guhagarika amahuriro yose cyangwa imyigaragambyo irimo gutegurwa ku munsi wahariwe urubyiruko kuko ishobora guhungabanya amahoro.

Nibwo bivugwa ko byateguwe n'ishyaka Chadema ritavuga rumwe n'ubutegetsi, ubuyobozi bw'iryo shyaka buhakana ko hari imyigaragambyo yateguwe, buvuga ko bubabajwe no kuba hari abanyamuryango babo basubijwe inyuma ku ngufu kandi banafatwa ubwo barimo barekeza i Mbeya.

Imyigaragabyo y'urubyiruko ruzwi nka Gen-Z ikomeje kurikoroza mu bihugu bitandukanye bya Afurika aho yatangiriye muri Kenya kuva muri Gicurasi uyu mwaka ikomereza muri Uganda ndetse igera no muri Nigeria.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-12 09:42:45 CAT
Yasuwe: 105


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Imyigaragambyo-yurubyiruko-yaburijwemo-muri-Tanzania.php