English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Indege y'ubutasi ya Uganda yarasiwe muri Congo

Indege bikekwako ari uy'ubutasi bwa Uganda yashwanyagurijwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo nyuma yo kugaragara yidegembya mu kirere cy'icyo gihugu.

Ibi ni ibyatangajwe n'ikinyamakuru Okapi cyo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo,icyo cyinyamakuru cyatangaje ko tariki ya 11 Kanama 2024, aribwo indege ifite ibirango SF010 yashwanyagurijwe muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ku musozi wa Rina muri gurupoma ya Ezekere,Teritwari ya Djugu muri Ituri.

Amakuru akomeza avuga ko iyi ndege yazengurukaga mu kirere cya Congo ahagana isaa moya z'umugoroba (7hoo), mbere yuko igwa hafi y'Umujyi wa Bunia.

Kugeza ubu haribazwa icyo iyo ndege ya Uganda yakoraga mu kirere cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo nta bubasha ibifitiye.

Lt Jules Ngongo, Umuvugizi wa Gisirikare muri Ituri,yasabye abaturage gutuza ngo kuko nta gikuba cyacitse, icyakora DRC ishira mu majwi Uganda kuba inyuma y'umutwe wa M23 kuko ikomeje kotsa igitutu ingabo za DR Congo ndetse ikaba ikomeje kwigarurira ibindi bice.

Gusa ku ruhande rwa Uganda, biravugwa ko iyi ndege yari mu bikorwa byo gihiga bukware inyeshyamba za ADF zurwanya ubutegetsi bwa Uganda zikorera mu mashyamba ya Congo.

Kugeza ubu ubutegetsi bwa Uganda ntacyo buratangaza ku byabaye.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-14 09:09:34 CAT
Yasuwe: 56


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Indege-yubutasi-ya-Uganda-yarasiwe-muri-Congo.php