English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Indwara y'ubushita bw'inkende(Mpox) yageze muri Kenya

Minisiteri y'ubuzima muri Kenya yatangaje ko  muri icyo gihugu hagaragaye umurwayi wa mbere w'indwara y'ubushita bw'inkende nyuma yaho iyo ndwara igaragaye muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo,u Burundi ndetse iheruka no kugera mu Rwanda.

Amakuru avuga ko uwo muntu wagaragayeho iyo ndwara yari umugenzi wari uvuye muri Uganda yerekeza mu Rwanda nkuko itangazo rya Minisiteri y'ubuzima muri icyo gihugu ibitangaza.

Bitewe n'uburyo iyi ndwara yandura abantu barasabwa kugira isuku kuko mu gihe umwe ayirwaye aba ashobora no kwanduza abandi.

Mpox ni indwara irangwa no kugira ibiheri ku mubiri,kugira umuriro ndetse no gucika intege.

Mu 2022 ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima OMS ryagaragaje ko iyi ndwara idakumiriwe yakwirakwira henshi kandi mu gihe  gito.

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-01 10:28:49 CAT
Yasuwe: 107


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Indwara-yubushita-bwinkendeMpox-yageze-muri-Kenya.php