English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Ineza Challenge:Hashizweho 120 $ ku muntu uzasubiramo neza Indirimbo Ineza ya Biggy Shalom


Yves Iyaremye Chief Editor. 2020-06-15 11:11:52

Irushanwa ryo gusubiramo indirimbo INEZA ya Biggy Shalom, rigamije kureba uzasubiramo iyi ndirimbo akarusha abandi mubarebye agace yasubiyemo kurubuga rwa Youtube ‘KJ TV Rwanda’ ari naho zizashyirwa.

Amadorali 120 harimo n’indirimbo azakoresherezwa na Pax Movement , Imyenda azambikwa na Masamba Shop na Nelly Store LTD nibyo bihembo biteganyijwe muri iri rushanwa.

Mu kiganiro Ijambo.net twagiranye na Kwizera Jean de Dieu wateguye iri rushanwa  yavuze ko abarushanwa batangiye kohereza videwo zabo , zirimo gutunganywa mugihe igihe cyashyizwe ho kitaragera ngo zishyirwe kurubuga rwa Youtube ‘KJ TV Rwanda’.

Yakomeje avuga ko abahatana badakwiye kugira impungenge na cyane ko ibihembo bihari hasigaye kubona uwatsinze gusa, anavuga ko iri rushanwa ariryo kureba impano zihari zikaba zanafashwa kuzamuka na cyane ko ngo nta gace kirengagijwe mugihugu.

Yagize ati” Iri rushanwa nariteguye neza kandi naritekereje ho nshaka n’abazamfaza haba mu guhemba umuntu uzatsinda nahandi.Bamwe batangiye kuduha indirimbo zabo basubiyemo gusa turacyategereje abandi ari nako dutegereza isaha yanyayo yo kuzishyira kuri Youtube channel yateganyijwe ariyo ‘KJ TV Rwanda.Ubusanzwe iri rushwa rirafunguye kuri buri wese , kuko rizana dufasha kumenya aho impano ziri zibe zanafashwa kuko uzatsinda azanakorerwa indirimbo bivuze ko ariyampano ye iri gushakishwa, ikindi nubwo ari indirimbo yo kuramya ntago bivuze ko izaririmbwa n’abaririmba gospel gusa , n’abandi bajyamo”.

Indirimbo INEZA ya Biggy Shalom iri gusubirwamo n’abahanzi batandukanye iri kuri Youtube Channel ye ‘Biggy Shalom Tunes’ cyangwa ukandika ‘Ineza by Biggy Shalom’ urayibona.Biteganyijwe ko tariki 10 Nyakanga 2020 , aribwo agace ko kwohereza indirimbo kazarangira hakurikireho agace ko kuzishyira kuri Youtube aribwo hazarebwa uwarushije abandi mu kurebwa mu gihe cy’ibyumweru bibiri hafatwe uwatsinze ahebwe.

Tubibutse ko mubafatanyabikorwa bari muri iri rushanwa ari: Pax Movement  companyi isanzwe ifasha abantu gutumiza ibintu hanze kugurisha no kugura (Buy , Sell and Shiping).Iyi company ikaba ikorera mugihugu hose no hanze.Iyi Comanyi niyo izakorera uzatsinda indirimbo.

Masamba Shop ni Shop icuruza Imyenda mu mugi wa Gisenyi izambika uzatsinda , Kimwe na Nelly Store ikorera mu mugi wa Kigali . Nelly Store ikora ibijyanye na Fashion Design (Kudoda imyenda itandukanye) mu masezerano dufitanye nayo ni uko izadodera Imyenda uzatsinda yaba umuhungu cyangwa umukobwa.



Izindi nkuru wasoma

Perezida yatahanye akanyamuneza ubwo u Rwanda rwatsindaga Argentine

Nyamasheke:Impanuka y'imodoka yahitanye umuntu umwe abandi 27 barakomereka

Perezida Kagame yibukije abayobozi bashya gukorana kugirango buzuze neza inshingano

Ubusuwisi bwashizeho ibihembo biryoshye ku muntu washobora gukura ibisasu mu biyaga

Barack Obama yashize hanze urutonde rw'indirimbo zamunyuze mu mpeshyi ya 2024



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2020-06-15 11:11:52 CAT
Yasuwe: 1001


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Ineza-ChallengeHashizweho-120-$-ku-muntu-uzasubiramo-neza-Indirimbo-Ineza-ya-Biggy-Shalom.php