English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DA yasabye ko ingabo za Afurika y'Epfo zikurwa muri DR Congo zigacurwa igitiraganya

Ishyaka Democratic Alliance (DA) rifite ijambo rikomeye mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo no muri guverinoma, ryanenze urwego ingabo z'icyi gihugu zigezeho ndetse risabako ingabo z’iki gihugu ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zicyurwa bwangu.

DA ni ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo. Igitinyiro cyaryo cyiyongereye ubwo ryegukanaga imyanya itandatu muri guverinoma y’ubumwe ihuriweho n’amashyaka menshi nyuma yo gutsindira imyanya 87 mu Nteko Ishinga Amategeko.

Umudepite wa DA ushinzwe ingabo n’abari abasirikare mu Nteko Ishinga Amategeko, Chris Hattingh, ubwo we na bagenzi be mu Nteko baganiraga ku ngengo y’imari yagenewe ingabo tariki ya 15 Nyakanga 2024, yagaragaje intege nke uru rwego rushinzwe umutekano rusigaye rufite rwiyongereye.

Hattingh yagaragaje ko kugabanya ingengo y’imari yagenewe igisirikare, ikava ku ma-rand miliyari 52,5 (miliyari 3771 Frw) ikagera kuri miliyari 51,8 (miliyari 3721 Frw), bidatanga igisubizo ku bibazo birwugarije birimo kuba rudafite ibikoresho bihagije byarufasha kurwana intambara yo mu gihe kigezweho.

Uyu mudepite yasobanuye ko intege nke z’igisirikare cya Afurika y’Epfo zagaragariye mu ntambara iri kubera mu burasirazuba bwa RDC, aho kidashobora kurwana urugamba rurimo indege zitagira abapilote n’izindi ntwaro zikoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Ati “Ukuri ni uko abasirikare bacu bari muri RDC badafite ibikoresho bikenewe, ubuhanga bwo kurwana ndetse n’ubuvuzi. Nta myitozo bahawe yo kurwana urugamba rw’ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru ndetse nta myitwarire myiza bafite.”

Muri RDC hari abasirikare ba Afurika y’Epfo 2900 bari mu butumwa bw’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SAMIDRC). Ingengo y’imari igihugu cyabo cyashoye mu bikorwa byabo ni miliyari 2,1 z’ama-rand (miliyari 150,8 Frw).

Yagize ati “Intambara ikomeje gufata intera muri RDC izasaba andi mafaranga. Mu by’ukuri ubutumwa ingabo za Afurika y’Epfo zirimo ntabwo ari ubwa SADC. Ibihugu bituranye na RDC nka Angola na Zambia, na byo biri muri SADC, ntabwo byigeze bijya muri ubu butumwa.”

Hattingh yagaragaje ko ingabo za Afurika y’Epfo zitari mu butumwa bw’amahoro, kuko zifatanya n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ndetse n’ingabo z’u Burundi mu kurwanya M23.

Ati “Amakimbirane ya RDC n’imitwe yitwaje intwaro myinshi irimo M23 yahindutse intambara itaratangajwe irimo FARDC, ihuriro Wazalendo, FDLR, ingabo z’u Burundi, ingabo za SADC ku ruhande rumwe, aho imitwe yifatanya na Afurika y’Epfo n’indi mitwe mu kurwanya M23. Ubu si ubutumwa bw’amahoro.”

Uyu mudepite yashingiye ku bushobozi buke bw’igisirikare cya Afurika y’Epfo n’imiterere y’iyi ntambara, asaba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko na Minisitiri w’Ingabo ko abasirikare babo bari muri RDC bacyurwa.

Ubutumwa bwa SADC muri RDC burimo ingabo za Afurika y’Epfo, Malawi na Tanzania. Nyuma y’aho bigaragaye ko zifite intege nke, akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano gateganya ko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu, MONUSCO, zahabwa ibikoresho zikeneye.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-07-19 11:28:24 CAT
Yasuwe: 78


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingabo-za-Afurika-zishibora-kuvanwa-muri-DR-Congo-zigacurwa-igitiraganya.php