English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Ingabo za Hezbollah zarashe ibisasu byinshi bya rocket muri Israel.

Inyeshyamba za Hezbollah zarashe mu gihugu cya Israel  ibisasu byinshi  byo mu bwoko bwa rocket  aho zabirashe mu Majyaruguru ya Israel.

Iki gitero bagabye ni kimwe mu bitero bikomeye uyu mutwe wagabye kuva wakwinjira mu ntambara yeruye n’Ingabo za Israel.

Amakuru dukesha BBC avuga ko iki gitero cyagabwe mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 2 Ugushyingo 2024, bituma benshi mu baturage baramukira ku mpuruza ibasaba guhungira ahabugenewe mu rwego rwo kwirinda ingaruka z’iki gitero.

Leta ya Israel yatangaje ko ibisasu byinshi byarashwe byafashwe, icyakora yongeraho ko hari n’ibyabashije kugera ku butaka ariko ku bw’amahirwe, byinshi byaguye ahantu hatari abantu, bituma ingaruka zabyo bitaba mbi cyane ku baturage.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Adama Dieng ushinzwe gukumira Jenoside muri AU ari mu Rwanda.

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri. Bamwe bahawe inshingano nshya muri Guverinoma.

Amakuru agezweho: Col (Rtd) Richard Karasira yakuwe ku nshingano ze muri APR FC.

Ntibisazwe: Umuyobozi w’ishuri yatawe muri yombi nyuma yogusambanya uwo bahuje igitsina.

Kabuhariwe mu gukora umwuga w'ubupfumu Salongo yatawe muri yombi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-02 09:20:31 CAT
Yasuwe: 52


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Ingabo-za-Hezbollah-zarashe-ibisasu-byinshi-bya-rocket-muri-Israel.php