Ingamba z’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu gihe hashize imyaka irenga 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ikibazo cy’ihohoterwa rikorerwa abarokotse gikomeje gutera inkeke.
Leta y’u Rwanda, ifatanyije n’inzego zitandukanye, ikomeje gushyiraho ingamba zihamye zo gukumira no guhashya iki kibazo hagamijwe kwimakaza ubumwe, ubwiyunge, no kubaka igihugu gikomeye.
Minisitiri w’Ubutabera, Dr. Emmanuel Ugirashebuja, yasobanuriye Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere ko hari gahunda nyinshi zashyizweho, zirimo gukaza amategeko ahana ibikorwa byo guhohotera abarokotse Jenoside, kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano, no gushyiraho ubufasha buhoraho ku barokotse.
Ibi babigarutseho kuri uyu wa 21 Mutarama, ubwo baganiraga kuri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi by’umwaka wa 2023-2024 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2024-2025, bavuze ko harimo ikibazo cy’ihohotera rikorerwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse n’icyo Minisiteri y’Ubutabera iteganya kugira ngo ibi bikorwa bihagarare
Yavuze kandi ko ubufatanye bwa sosiyete sivile, amadini, n’abaturage ari ingenzi mu guhangana n’iki kibazo.
Minisitiri Ugirashebuja yasobanuye kandi ko Minisiteri ayoboye hamwe n’izindi nzego zifite aho zihurira na yo, iki kibazo bakizi kandi bagikurikirana ufashwe akora ibyo bikorwa agashyikirizwa ubutabera.
Ati “Tumaze kubona ko ibyo byaha bigenda byiyongera, ariko hakwiye ingamba zihamye mu kwigisha Abanyarwanda kugira ngo ingengabitekerezo icike.’’
Izi ngamba zigaragaza ubushake bwa Leta bwo guhangana n’ibikomere by’amateka no kurinda icyahungabanya imibereho y’abarokotse. Ni inshingano zacu nk’Abanyarwanda guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, dukomeza gushyigikira umurongo w’ubwiyunge n’iterambere rirambye.
Iki kibazo si icy’abarokotse gusa, ahubwo ni icy’igihugu cyose, kandi kurwanya ibikorwa byose bibangamira amahoro bikwiye kuba umuhigo wa buri wese.
Nsengimana Donatien
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show