English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Ingaruka Dr Dre ashobora guhura nazo igihe yaba atandukanye n'umugore we


Ijambonews. 2020-07-01 14:56:37

Igihangange mu gutunganya umuziki akaba n’umushoramari Andre Romelle Young wamenyekanye ku izina rya Dr Dre ashobora gutakaza amamiliyoni y’amadolari mu gihe umugore we Nicole Young asaba ko batandukana nyuma y’imyaka 24 bari bamaze babana.

Nicole Young yatanze inyandiko zisaba gatanya ku wa mbere tariki 29 Kamena 2020, avuga ko bagiranye ibibazo bidashobora gutuma bakomeza kubana nk’umugabo n’umugore.

Hari amakuru avuga ko Dr Dre n’umugore we mbere y’uko babana, batigeze bagirana isezerano rizwi nka “prenuptial agreement” rigaragaza ingano y’umutungo buri wese yafata ku mitungo ya mugenzi we igihe baba basabye gatanya cyangwa umwe muri bo apfuye.

Ibi bivuze ko Dr Dre adafite ububasha bwo kugena uburyo imitungo ye izagabanywa ngo havemo iyegurirwa umugore niyemererwa gatanya.

Uyu mugore Young Nicole washakanye na Dre biravugwa ko akeneye ubufasha mu by’imitungo buvuye mu mitungo Dre atunze kandi ahagarariwe n’umunyamategeko Samantha Sepctor uzwi cyane mukuburana imanza akanazitsinda.  

Uyu Dr Dre ni umugabo ukomeye muruganda rw 'umuziki wa Amerika dore ko yatunganyije imiziki y’abahanzi bakomeye barimo 2Pac, Snoop Dogg, Eminem, 50 cent, The Game na Kendrick Lamar.

Mu 1998 yasinyishije Eminem, mu 2002 asinyisha 50 Cent abakorera Album zabagize ibyamamare banakuramo agatubutse.

Dr Dre n’umugore we baherukaga kugaragara mu ruhame bari kumwe mu kwezi kwa kabiri kwa 2020 mu gitaramo cyo kumurika imideri cyitwa Tom Ford Fashion Show, ariko icyo gihe nabwo byagaragaraga ko batameranye neza kuko nta rukundo bagaragarizanyaga mu ruhame nk’uko byahoze mu myaka yashize.

Mu kwezi kwa Gicurasi 1996 nibwo basezeranye, nyuma y’amezi menshi bari mu rukundo, ubu bakaba bafitanye abana babiri bakuru, umuhungu witwa Truice w’imyaka 23 n’umukobwa w’imyaka 19 witwa Truly.

Uretse abana babiri yabyaranye n’umugore we uri gusaba gatanya, Dr Dre yabyaye abandi bana bane, abakobwa babiri (Tyra Young na La Tanya Danielle Young) ndetse n’abahungu babiri (Marcel na Curtis) yabyaranye n’abandi bagore yakundanye n'abandi .

Yanditswe na Vainqueur Mahoro



Izindi nkuru wasoma

Abanyeshuri batagereye kugihe ku bigo by’amashuri bigaho bagaragaje imbogamizi bahuye nazo.

Rusizi:Habonetse umurambo wa DASSO bikekwaho yaba yishwe

APAKAPE-RUTSIRO:ITANGAZO RYO GUPIGANIRA AMASOKO YO KUGEMURA IBIKORESHO BY'IGIHEMBWE CYA MBERE

Ubusuwisi bwashizeho ibihembo biryoshye ku muntu washobora gukura ibisasu mu biyaga

Umuntu wa mbere mu Rwanda yabazwe ikibyimba cyo mu bwonko mu buryo budasanzwe



Author: Ijambonews Published: 2020-07-01 14:56:37 CAT
Yasuwe: 1107


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Ingaruka-Dr-Dre-ashobora-guhura-nazo-igihe-yaba-atandukanye-numugore-we.php