English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Irebere bimwe mu byaranze ubukwe bw’umwanditsi Yves Iyaremye na Ingabire Aurea

Yanditswe na Jean Claude Munyurwa.

Ubukwe bw’umunyamakuru akaba n’umwanditsi Yves Iyaremye bwabaye tariki ya 26 ukuboza 2019 bwabaye  bwiza cyane  dore bwabaye ku munsi mpuzamahanga w'impanga aho izari zihari zageraga muri 300.

Bitewe nuko uyu Yves Iyaremye nawe yavutse ari impanga bya rushijeho kuba byiza cyane ndetse biba n’agashya kuko yari yambariwe n'impanga gusa zavukanye by'umwihariko na mushiki we Yvette Uwase bavukiye rimwe ari impanga.

Sibyo gusa kandi   dore ko habaye agashya mu kwinjiraabantu bajya kwiyakira basangiye champagne  n’impanga zari zaje muri ubwo bukwe zirenga 150 nukuvuga ko bageraga ku bantu 300 bavukiye rimwe tutibagiwe n’abandi batai impanga bari baje muri ibyo ibyo birori.


 Yves Iyaremye n'impanga ye ibumoso ba ingabire Auria  iburyo baganira.

Udushya two twari muri ubwo  bukwe bwari agatangaza dore ko byageze mugihe cyo kujya gutanga impano n'indi mihango yose byakorwaga n'impanga kuburyo n'umusore usaba ariwe Yves Iyaremye atigeze atandukana na mushiki we b’impanga Yvette uwase kugera naho abageni nyiri zina biyakirira kuri ya meza yabo (High table) ndetse no mu kiliziya naho  basezerana umusore ntiyigeze atandukana  na mushiki we w’impanga bavukanye.

Umukobwa akaba n’umugeni wa Yves Iyaremye akaba ari mushiki w'uwahoze ari Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu cy’u Rwanda  Ntiruhungwa Jean De Dieu  wagiyeho mu mwaka wa 2001 aho yarasimbuye Bazivamo Christophe kuri uwo mwanya.


Akandi gashya Yves Iyaremye usanzwe ari umuhanzi,umwanditsi,umukinnyi akaba n'umushoramari. muri film afatanyije n'itsinda ry'abahanzi baririmbye indirimbo bise ‘‘Ingabire’’ yahimbiwe umugeni aho umusore nawe yaririrmbye igitero cya nyuma cy’iyi ndirimbo.

 Ingabire Aurea ubusanzwe avuka mu karere ka Musanze ,umurenge wa Muko,gusaba no gukwa byabereye muri hotel ikomeye yitwa Classic Lodge Nyakinama. Mugihe Gusezerana byabereye muri Cathedral ya Ruhengeri.


Yves Iyaremye arikumwe n'umugeni we Ingabire Auria


 Nyuma yaho kwiyakira byabereye mu rugo rw'abageni mu mugi wa Musanze i Yaounde, mu busitani bwa ETEFOP.

Umusore mu gihe cyo kwambarirwa yambariwe n'impanga gusa, sibyo gusa kandi kuko mu gusaba no gukwa hagaragaye abahanzi bakomeye mu Rwanda bitwa Super Twin (Primo na Secundo).


Muri ibyo birori impanga zabaye iza mbere mu Rwanda Gakuru Jean Pierre na Gato Jean Pierre b'i Kigali bazwi cyane,tutibagiwe abo biganye n’umusore mu iseminari ya Nkumba Philpe le Grand na Philpe le Petit.

 Twabibutsa ko muri rusange ubukwe bwitabiriwe n'abantu barenga igihumbi mu gusaba no gukwa ndetse ngo hari gahunda y’uko ubukwe bwakomeza kugeza ku Bunani(Nukuvuga tariki ya 1 Mutarama 2020) bitewe n’ubwitabire bw’abakunzi bakomeza kubutaha.


Bamwe bazwiho kuba aribo bagufi mu Rwanda nabo bari bahari.

 


Abacuranzi batandukanye bari babucyereye muri ibyo birori.






       Yves Iyaremye n'impanga ye Yvette Uwase bari kumwe ndetse n'abandi bari bitabiriye ibyo birori


Yves Iyaremye n'Impanga ye Yvette Uwase bari kumwe ndetse n'izindi mpanga zari zitabiriye ibyo birori


Izindi nkuru wasoma

Jennifer Lopez na Ben Affleck basabye gatanya ku isabukuru y’ubukwe bwabo.

Bimwe mu bidasanzwe byaranze amatora y'Umukuru w'igihugu n'ay'Abadepite

Davido yakoze ubukwe bw'amateka bwitabwirwa n'abarimo Perezida(Amafoto)

Kucyi Dr.Frank Habineza wa Green Party atazanye bimwe mu byangombwa asabwa ?

FARDC irigamba kwirukana M23 mu bice bimwe byo muri Kivu ya Ruguru



Author: Jean Claude Munyurwa Published: 2019-12-30 10:07:19 CAT
Yasuwe: 1487


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Irebere-bimwe-mu--byaranze-ubukwe-bwumwanditsi-Yves-Iyaremye-na-Ingabire-Aurea.php