English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.
Irene Uwoya wahoze ari umugore wa Katauti yavuze akaga agirira kuri murandasi


Ijambonews. 2020-07-05 14:18:16

Umukinnyi wa filime Irene Uwoya wamamayr nka Oprah, wahoze ari umugore wa nyakwigendera Ndikumana Hamadi Katauti wakiniraga Amavubi, yatangaje ko abongamiwe n'amagambo abwirwa kuri murandasi.

Avuga ko abantu muri iyi minsi bamubangamiye cyane kuri murandasi bitewe n’amagambo amukomeretsa bakomeje kumubwira.

Ibi yabitanaje ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru IJUMAA cyo muri Tanzania, aho uyu mukinnyi wa filime muri Tanzania avuga ko bantu muri iyi minsi bamutangaza cyane kuko ngo hari abatuma abaha agaciro bitewe n’amagambo ababaje bakomeza kumubwira.

Yagize ati“abantu benshi muri iyi minsi barambabaza pe! Baba bavuga ngo mfite amagambo menshi.

Ukuri ni bo banyigishije kuvuga kuko nta myitwarire yo kuvuga ku bantu nagiraga, bahora bankurikirana kuko bazi ubwoko bwanjye, uko nteye ko nibamvuga ntari buceceke.

Birambabaza cyane mu kuri.”

Irene Uwoya akaba avuga ko yafashe umwanzuro wo kutazigira ikintu na kimwe yongera kuvuga, n’ubwo yajyaga avuga bitewe n’uko yacokojwe, ariko ngo uko byaba bimeze kose ubu yafashwe umwmanzuro wo kwicecekera.



Izindi nkuru wasoma

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

Urugo ni Gereza – Amagambo ya 50 Cent wanze gushaka umugore.

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

BNR yagabanuye urwukungo rwayo rugera kuri 6.5%

Umukobwa wavugishije benshi ubwo yakorwagaho na The Ben yavuze uko byagenze



Author: Ijambonews Published: 2020-07-05 14:18:16 CAT
Yasuwe: 1595


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
Irene-Uwoya-wahoze-ari-umugore-wa-Katauti-yavuze-akaga-agirira-kuri-murandasi.php