English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Israel Mbonyi yakiriwe bidasanzwe ageze muri Kenya

Umuhanzi w'indirimo zo kuramya no guhimbaza Imana Isreal Mbonyi, yakiranywe urugwiro rwinshi muri Kenya aho yagiye kwitabira igitaramo cyitwa Africa worship experience.

Mbonyi yari amaze igihe kitari gito agaragarizwa n’abakunzi be bo muri Kenya ko bifuza ko yazahagera bagafatanya kuramya no guhimbaza Imana kuri ubu bakaba basubijwe kuko azaba ari kumwe na bo ku itariki ya 10 Kanama 2024.

Akigera ku kibuga cy'indege cya Jomo Kenyatta, yakiriwe n'imbaga nyamwinshi yiganjemo abafana be ndetse n'abanyamamakuru benshi bari bamutegereje.

Mu kiganiro gito yagiranye n’abanyamakuru Mbonyi yavuze ko nta kindi abazaniye uretse Imana.

Yagize ati: “Mbazaniye Imana, yego ndabizi musanzwe muyifite ariko ndayibazaniye, mbazaniye ibyo yashyize ku mutima wanjye nje kubibasangiza kandi ndasaba Imana ko abantu bazahakirira, bagatabarwa kandi bakakira Yesu no gutabarwa, ibyo ni byo nsengera.”

Ni igitaramo kizaba tariki 10 Kanama 2024, i Nairobi mu nyubako isanzwe iberamo ibitaramo yitwa Ulinzi Sport complex aho itike ya VIP igura ibihumbi umunani by’amashilingi ya Kenya, bivuze hafi ibihumbi 80Frw, mu gihe iyo muri VVIP ari ibihumbi 12 by’amashilingi ya Kenya (akabakaba ibihumbi 120Frw). Naho itike ya make ni ibihumbi bitatu by’amashilingi ya Kenya hafi ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO URI BURERA MURI RUREMBO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHERERE RUREMBO MURI BURERA

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUHANGO MURI RUSTIRO

CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UHEREREYE CYABARARIKA MURI MUSANZE

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-07 18:01:00 CAT
Yasuwe: 58


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Israel-Mbonyi-yakiriwe-bidasanzwe-ageze-muri-Kenya.php